Ubwiza bwe bureshya benshi: Menya impamvu Shaddy ari we uzajya kwakira umuhanzi Kidumu Kibido mu gitaramo afite mu Bubiligi.
Shaddyboo umaze iminsi ku mugabane w'u Burayi ni we uzakira Kidum mu gitaramo agiye gukorera i Bruxelles ahitwa 'Blu Bruxelles' ku wa 6 Gicurasi 2023.
Uyu mugore umaze igihe i Burayi yiyambajwe mu rwego rwo kureshya Abanyarwanda n'Abarundi bamukunda muri iki gitaramo Kidum agiye gukorera mu Bubiligi.
Iki gitaramo ni kimwe mu byo Kidum agiye gukorera i Burayi aho ari kubarizwa muri iyi minsi.
Kidum aherutse gutaramira i Kigali mu ijoro ryo ku wa 24 Gashyantare 2023 mu gitaramo yahuriyemo n'abarimo itsinda rya B2C ndetse na Confy.