Ubwo abandi biyahuza inzoga! Umugore wahuye n'agahinda gakabije ahitamo kwiyahuza ibiryo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore nyuma yo kunanirwa kwiyakira, agahinda ke agatura ibiryo, umva ikibimutera n'inama agirwa

Nk'uko tubikesha urubuga rwa The Mercury Dail News, umuntu umwe yandikiye Abby amusaba ko yamugira inama, ati: 'Mukundwa Abby- Ko Nari mfite ubuzima bwiza, kuki nisanze muri iyi myitwarire mibi?'.

Atangira avuga ko yari ahiriwe mu nzira ze, ko yari afite umuryango mwiza, yewe ngo n'umugabo mwiza ufitwe n'abagore bake ku isi, akagira n'akazi keza gahemba neza yishimiraga. Gusa ngo abona ikibazo yari afite ari ukwiyanga we ubwe, kuko iyo aba yarikunze aba yarahaye ibyo byose agaciro.

Afite ibintu yagendanaga abihishe mu mutima, nyamara wamubona agenda ukaba wabona aseka yishimye ukifuza kumera nkawe.

Yari yarahuye n'ihohotera rishingiye ku gitsina mu bwana bwe akomeje kugira ikibazo yanga kubyirengagiza, ubwo yakomezaga yishinja ibyabaye mu bwana kandi nta ruhare yabigizemo, ikintu kitari cyiza na gato.

Aragira ati: 'Nishyizemo umubabaro nywikomezamo, ku buryo agahinda nagatuye kurya cyane, sinashoboraga kuba nahaga ngo mpite ndekera.

Ngeraho ndananirwa, ndononekara ndetse ngeraho nterwa ipfunwe no kuba ntashobora kwigenzura cyangwa ngo nishyire ku murongo ubwanjye. Mu myenda yanjye byageze aho nsigara nta numwe ukinkwira. Ibiro byanjye byariyongereye cyane ku buryo ntashoboraga no kwikorera ibikorwa n'imirimo isanzwe'.

Nagerageje guhinduranya imirire nyisimburanya ngo ngire gutuza, nkabona rimwe birakunze, ariko ntibirambe. Ngerageza gukura indorerwamo zose mu nzu ngo ngire gutuza, ngo wenda ubwo ntazaba nibona.

Mfite umuryango mwiza cyane uzi kwita no gufasha icyo aricyo, ndetse n'incuti zanjye ni uko. Isi yanjye yaba ari ubusa igihe ntabafite. Ariko sinzi uburyo nakwambara amadarubindi atabona neza ngo wenda mbe nahisha amaso yanjye kubona buri biryo byose biri mu kabati kanjye.

Inama yagiriwe

Abby yatangiye amubwira ati: 'ugeze kure birenze no kwifashisha ibiryo ngo ukire ububabare. Ukuri ni uko ibyo urikurya Atari cyo kibazo ahubwo ibiri kukurya wowe nibyo bibi.

Hari ibigo bibiri bishobora kugufasha, icya mbere ni ikigo gifasha abahuye n'ihohotera rishingiye ku gitsina. (No mu Rwanda turabifite, aho wajya ku kigo kikwegereye bakagufasha mu bujyanama).



Source : https://yegob.rw/ubwo-abandi-biyahuza-inzoga-umugore-wahuye-nagahinda-gakabije-ahitamo-kwiyahuza-ibiryo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)