Uganda: Perezida Museveni yasinye itegeko rikumira Abatinganyi - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ngingo mbere yabanje gusubizwa inteko ishingamategeko muri Werurwe ngo ibanze isuzumanywe ubushishozi

Muri iyo ngingo y'itegeko harimo ko uzajya ahamwa n'ibyaha by'ubutinganyi cyangwa yabifatiwe mo azajya afungirwa muri gereza

Inateganya kandi igihano cy''urupfu kuwa tinze umwana ,ufite ubumuga cyangwa undi wese wabikorewe bikamwanduza indwara zidakira cyangwa z'igihe kirekire.
Abaturage kandi basabwa gutanga amakuru ku wahohoteye umwana binyuze mu butinganyi cyangwa abafite ubumuga bw'ingingo n'umubiri bidakira.

Museveni yahinduye muri iyo ngingo guhana uwaketsweho ubutinganyi, kuko byashoboraga gukururira abantu guhana bagendeye ku isura y'umuntu aho kuba yafatiwe mu cyaha cy'ubutinganyi nyirizina.

Birashoboka ko iri tegeko rizafatwaho umwanzuro mu rukiko rw'ikirenga, bigasa nka mbere ubwo ryangwaga ko ryandikwa mu itegeko nshinga muri 2014.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uganda-perezida-museveni-yasinye-itegeko-rikumira-abatinganyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)