Uko Diamond wari umuzunguzayi yaje guhinduka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Diamond yishyuza miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda ($100m) ku gitaramo kimwe. Yinjiza miliyoni 30 Frws mu kwamamaza.

Diamond Platnumz w'imyaka 33 y'amavuko ubwo yari afite imyaka 17 yacuruzaga imyenda ya caguwa akanakora ibiraka kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli kugira ngo abone imibereho. 

Umukufi wa nyina yagurishije wamubereye ikiraro ajya gukora indirimbo birangira ahuye n'umugiraneza amwemerera kumukoreshereza indirimbo nyinshi muri Studio.

Kuri ubu Diamond Platnumz abarirwa umutungo wa miliyali 10 z'amafaranga y'u Rwanda ($10m) nubwo yakunze kenshi kuvuga ko bibeshya ku mutongo we kuko afite arenze ayo babara. 

Diamond aganira na Billboard.com yaagize ati: 'Nabwiye mama ko umukufi we nawutaye mu bwogero noneho uhita ugwa mu musarane'.

Akimara kugurisha uwo mukufi wa nyina (Mama Dangote) yagiye muri studio akora indirimbo yise 'Toka Mwanzo' yari mu njyana ya R&B ariko ntiyigeze ikundwa. Inyungu yayikuyemo ni uko yamuhuje n'umujyanama wa mbere wamwishyuriye indirimbo nyinshi.

Mu 2010 ni bwo yakoze indirimbo 'Kamwambie' yamwinjije neza mu isi y'ubwamamare. Iyi ndirimbo yamuhesheje ibihembo bitatu muri Tanzania Music Awards anasohora umuzingo (album) awitirira iriya ndirimbo.

Yabonye guhogoza atabyiviramo yibengukira Bongo Flava

Ubundi guhogoza byari bimugoye kuko n'indirimbo yabigeragerejemo ntiyarenze umutaru. Yahise yiyemeza kuririmba mu njyana itagoye idasaba imbaraga nyinshi n'ijwi rihogoza. Bongo flava ni uruvangitirane rwa Rap yo muri Amerika na Taarab yo mu karere k'afurika y'I Burasirazuba. 

Mu 2013 nibwo itara rye ryatse rimurika mu mpande enye z'afurika ndetse no hakurya y'amazi batangira kumenya izina Diamond Platnumz. Ni indirimbo 'Number One' yasubiranyemo na Davido birangiye amugize icyamamare. 

Yagize ati: 'Nashakaga kuba umuhanzi mpuzamahanga kandi naboneyeho umwanya wo kwiga icyongereza kuko naririmbye mu nyikirizo yayo'. 

Mu 2020 Diamond Platnumz yaciye akagozi aba umuhanzi wa mbere muri Afurika yo mu nsi y'ubutayu bwa Sahara wujuje miliyali y'abarebye video ze kuri shene ye ya YouTube. 

Uriya mwaka kandi yahatanye muri BET mu kiciro cya'International act' ku nshuro ya gatatu. Mu 2021 yasohoye umuzingo yise 'FOA' anasinya amasezerano na Warner Music Group binyuze muri WCB yatangije mu 2018.

Ubutunzi bwa Diamond wazunguzaga imyenda ya Caguwa bumaze kugwira

Diamond Platnumz yinjiza miliyoni 48 z'amafarangay'u Rwanda ($48m) kuri YouTube. Shene ye imaze kugeza miliyoni 7.7 subscribers ikaba yararebwe na miliyali 2.17 (views).

Yishyuza miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda ($100m) ku gitaramo kimwe. Ayo yinjiza avuye mu kwamamaza ni miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda ($30m). Atunze inzu 11, afite hoteli, atunze ibitangazamakuru bya radiyo na televiziyo yitiriye WCB. 

Afite ikirwa gifite agaciro ka miliyoni 771 z'amafaranga y'u Rwanda ($771,000). Ari gukina mu kiganiro gica kuri Netflix aho akinana na Zari na Fantana. Indirimbo ye Halleluja yakoreshejwe kuri filimi (soundtrack) Coming 2 America.

Mu ndirimbo yise'Mbagala' Diamond abara inkuru y'umukobwa wamubenze kubera ko iwabo ari abakene kandi imbere y'inzu yabo hakaba huzuye umwanda ku buryo uwo mukobwa atamwemera.

Ariko rero kandi aririmbamo ko mama we yamuraze ubuhanga, ubwitonzi uko bizagenda ko nawe azakora ku mafaranga akajya akundana n'abakobwa beza kuko bakunda amafaranga.

Imbere y'inzu yacu hari umwanda ntabasha gukunda! Uko Diamond wari umuzunguzayi yaje guhinduka umujejetafaranga wifuzwaho icyororo

Diamond Platnumz w'imyaka 33 y'amavuko ubwo yari afite imyaka 17 yacuruzaga imyenda ya caguwa akanakora ibiraka kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli kugirango abone imibereho. Umukufi wa nyina yagurishije wamubereye ikiraro ajya gukora indirimbo birangira ahuye n'umugiraneza amwemerera kumukoreshereza indirimbo nyinshi muri Studio.

Kuri ubu Diamond Platnumz abarirwa umutungo wa miliyali 10 z'amafaranga y'u Rwanda ($10m) nubwo yakunze kenshi kuvugako bibeshya ku mutongo we kuko afite arenze ayo babara. Diamond aganira na Billboard.com ku itariki 8yasobanuye ko: 'Nabwiye mama ko umukufi we nawutaye mu bwogero noneho uhita ugwa mu musarane'.


Diamond atunze ibya mirenge

Akimara kugurisha uwo mukufi wa nyina (Mama Dangote) yagiye muri studio akora indirimbo yise'Toka Mwanzo' yari mu njyana ya R&B ariko ntiyigeze ikundwa. Inyungu yayikuyemo ni uko yamuhuje n'umujyanama wa mbere wamwishyuriye indirimbo nyinshi. 

Mu 2010 nibwo yakoze indirimbo 'Kamwambie' yamwinjije neza mu isi y'ubwamamare. Iyi ndirimbo yamuhesheje ibihembo bitatu muri Tanzania Music Awards anasohora umuzingo (album) awitirira iriya ndirimbo.

Yabonye guhogoza atabyiviramo yibengukira Bongo Flava

Ubundi guhogoza byari bimugoye kuko n'indirimbo yabigeragerejemo ntiyarenze umutaru. Yahise yiyemeza kuririmba mu njyana itagoye idasaba imbaraga nyinshi n'ijwi rihogoza. Bongo flava ni uruvangitirane rwa Rap yo muri Amerika na Taarab yo mu karere k'afurika y'I Burasirazuba. 

Mu 2013 nibwo itara rye ryatse rimurika mu mpande enye z'afurika ndetse no hakurya y'amazi batangira kumenya izina Diamond Platnumz. Ni indirimbo'Number One' yasubiranyemo na Davido birangiye amugize icyamamare.

Diamond ati: 'Nashakaga kuba umuhanzi mpuzamahanga kandi naboneyeho umwanya wo kwiga icyongereza kuko naririmbye mu nyikirizo yayo'. Mu 2020 Diamond Platnumz yaciye akagozi aba umuhanzi wa mbere muri Afurika yo mu nsi y'ubutayu bwa Sahara wujuje miliyali y'abarebye video ze kuri shene ye ya YouTube.

Uriya mwaka kandi yahatanye muri BET mu kiciro cya'International act' ku nshuro ya gatatu. Mu 2021 yasohoye umuzingo yise 'FOA' anasinya amasezerano na Warner Music Group binyuze muri WCB yatangije mu 2018.

Ubutunzi bwa Diamond wazunguzaga imyenda ya Caguwa bumaze kugwira

Diamond Platnumz yinjiza miliyoni 48 z'amafarangay'u Rwanda ($48m) kuri YouTube. Shene ye imaze kugeza miliyoni 7.7 subscribers ikaba yararebwe na miliyali 2.17 (views).

Yishyuza miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda ($100m) ku gitaramo kimwe. Ayo yinjiza avuye mu kwamamaza ni miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda ($30m). Atunze inzu 11, afite hoteli, atunze ibitangazamakuru bya radiyo na televiziyo yitiriye WCB. 

Afite ikirwa gifite agaciro ka miliyoni 771 z'amafaranga y'u Rwanda ($771,000). Ari gukina mu kiganiro gica kuri Netflix aho akinana na Zari na Fantana. Indirimbo ye Halleluja yakoreshejwe kuri filimi (soundtrack) Coming 2 America.

Abihishe inyuma y'ubutunzi bwa Diamond Platnumz

Wasafi Classic Baby (WCB) ni imwe mu nzu zifasha abahanzi zihagaze neza muri Afurika. Ibamo abahanzi, ababyinnyi, abatunganya indirimbo n'abashinzwe kureberera inyungu z'abahanzi. Gusa iyo uvuze WCB benshi bumva Diamond Platnumz. Nyamara ibamo abanda bahanzi nka Queen Darleen, Mbosso, Zuchu na Lavalava.

Hari abagabo batanu bashinzwe kureberera inyungu za Diamond na bariya bahanzi bandi baba mu nzu yatangije.

1. Babu Tale



Hamisi Shaban Taletale ari mu batangije WCB ni we nimero ya mbere mu bashinzwe inyungu za WCB. Ni nawe wahoze ashinzwe Diamond Platnumz, Rayvanny na Mbosso. Yigeze kureberera inyungu za Dogo Janja na Rich Mavoko batangiranye na WCB. Yubatse amazina ya A Anto, Mb Doggy, Keyshia na Tundaman. Uyu ni umudepite akaba ahagarariye Morogoro mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania kuva mu 2020.

2. Mkubwa Fella


Ni umwe mu bakire bazi gukora ubushabitsi muri Tanzania. Ni umwe mu bashinzwe inyungu z'abahanzi muri WCN. Ni nawe ushinzwe inyungu za Diamond Platnumz bari n'inshuti kuva Diamond ataraba icyamamare.

3. Sallam SK

Uyu ni we uhagarariye Universal Records muri Afurika y'I Burasirazuba. Yatangiye kureberera inyungu z'abahanzi baba muri WCB kuva mu 2020. Ni inshuti y'akadasohoka na Diamond.

4. Ricardo Momo


Ni kenshi wumvise mu ndirimbo za Diamond aririmba Ricardo Momo. Yego niba warigeze wumva amuvuga ni uko yamukoreye byinshi kandi babana nk'abavandimwe. Ni umwe mu bashinzwe inyungu z'abahanzi bo muri WCB.

5. Makame Fumbwe


Makame Fumbwe ku bazi umuziki wa Bongo bazi iryo zina. Nyinshi mu ndirimbo za Diamond amuririmbamo. Ni we wari ashinzwe kureberera Rayvanny ariko ari mu baba hafi Diamond.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129990/uko-diamond-wari-umuzunguzayi-yaje-guhinduka-umujejetafaranga-wifuzwaho-icyororo-na-buri-m-129990.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)