Umukuru w'Igihugu yarebye uburyo umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko wuzuye, amazi agakwira mu bice byo hafi aho, bigatuma inzu za bamwe zirengerwa, bikageza aho bamwe babura ubuzima bwabo.
Perezida Kagame yasuye kandi ishuri rya Centre Scolaire de Nyundo rikunda kwibasirwa n'ibiza, asuhuza abanyeshuri bari kwiga, ababaza amakuru yabo.
Ubwo yageraga kuri site ya Nyemeramihigo, abaturage bahacumbikiwe bamwakiranye urugwiro, mu mashyi menshi n'impundu ndetse ntibifuzaga ko agenda. Yahageze imvura itangiye kugwa, ntiyicara ahubwo ahita abagezaho ubutumwa yari bateguye.
Ati "Naje hano hamwe n'abandi bayobozi, ariko byari ukubasura, kubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo mukomeze mwihangane nk'uko n'ubundi mwihanganye. Ibiza byaratugwiriye, imyuzure, inzu zarangiritse, abacu twatakaje ari nacyo kibazo cyane."
Yakomeje avuga ko yakoze uru rugendo kugira ngo abwire aba baturage ko yifatanyije nabo kandi ko abatekereza.
Ati "Icyanzanye hano cyari ukubasura kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza, uko muhanganyitse natwe biraduhangayikishije."
Yavuze ko leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo aba baturage bafashwe muri ibi bihe bitoroshye, kandi ko yizeye ko mu gihe gito bazaba babashije gusubira mu byabo.
Ati "Dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo ndetse mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo ariko ubu cyane cyane turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira ubuzima no muri iki gihe mutari mu ngo zanyu, cyangwa se mudashobora kwikorera imirimo musanzwe mukora."
Perezida Kagame yavuze ko aho bitagenze neza, inzego z'ubuyobozi ziteguye gukosora, no gukora byiza kurushaho.
Ati "Turagira ngo ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo kurya, ababyeyi babo n'abandi. Ibyo rwose turabyihutisha.'
Yabwiye aba baturage ko ibiza byagwiririye igihugu ntacyo cyari gukora ngo bitaba, ariko ko ubu igishoboka ari ugufasha abagezweho n'ingaruka zabyo.
Ati 'Ntacyo twari gukora ngo tubuze umwuzure cyangwa imvura nyinshi kugwa, ariko gufasha abariho, abashoboye kubikira ibyo byo biri mu bushobozi bwacu tugomba kubikora.'
Perezida Kagame yavuze ko yasuye ibikorwa bitandukanye akabona uko byangiritse ariko ko hatangiye gahunda yo kubisana mu gihe cya vuba.
Ati ' Nafashe umwanya ngenda mbona ibyagiye byangirika, ari inzu, amashuri, inganda [â¦] ni byinshi hano muri aka karere, hari n'utundi turere tumeze gutyo. Mutwihanganire rero, namwe mwihangane, hanyuma dukorere hamwe. Ibi biza turabitsinda nk'ibindi byose.'
Umuturage witwa Nirere Marie Chantal yasabye Umukuru w'Igihugu ko Sebeya yabungwabungwa ku buryo itakongera guteza ibibazo, kuko ariyo nyirabayazana yo kuba bari mu nkambi. Perezida Kagame yamwijeje ko bigiye gukorwa vuba.
Yasabye kandi Perezida wa Repubulika ko bafashwa ku buryo mu mashuri abana babo bakoroherezwa ku mafaranga y'ishuri kuko ibyari kuvamo ubwishyu byangiritse. Umukuru w'Igihugu yamusubije ati "ibyo ntabwo bigoye'.
Nteziyaremye Feza yapfushije umugore we asigarana uruhinja rw'amezi atandatu, yashimiye Umukuru w'Igihugu amubwira ko ubu afite aho kuba, kandi ahabwa amata yo guha uruhinja n'ibindi bikenewe.
Umukuru w'Igihugu yasuye utu duce ari kumwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Marie Solange Kayisire; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Claude Musabyimana, Minisitiri w'Ibidukikije, Jeanne d'Arc Mujawamariya, Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Ernest Nsabimana n'abandi.
Hari kandi Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Jean-Bosco Kazura; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, DCG Félix Namuhoranye, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko n'abandi.
Mbere yo kuva kuri iyi site, Perezida Kagame yasuye inkambi aba baturage bari kubamo, yerekwa uburyo bari gufashwa.
Amafoto: Igirubuntu Darcy