Umubyeyi w'umuhanzi utunze agatubutse Chameleone yacyebuye abagabo badaha (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyina w'umuhanzi wo muri Uganda Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone uri no bahanzi batunze agatubutse muri Afurika y'iburasirazuba ,yacyebuye abagabo badafata neza abagore babasuye mu ngo zabo .

Abajijwe inama yagira abakiri bato kugira ngo bazabashe kugera mu myaka nk'iye kandi neza dore ko ikibaraje ishingana ari amafaranga.

Uyu mubyeyi aseka cyane agaragaza ko ibyo bashaka aribyo ati "Kuki mudashaka kuyabaha umugore afite guhabwa ntabyo uzi se. Ubwo niba utabizi ni wowe mpamvu nyamukuru ituma inkumi zijagaraye.'

Akomeza agira ati "Ntabwo ubaha itike none ucyeneye ko agendesha amaguru. Ubundi ni inshingano z'umugabo gufasha umukobwa mu buryo bw'amafaranga niyo mpamvu babasaba itike.'

Inama z'uyu mubyeyi zatangaje benshi bavuga ko ibyo avuga aribyo cyane ko umugabo akwiye gukora akamenya umugore n'umuryango muri rusange byanakorwa n'umugore ariko atari inshingano ze.

Mu busanzwe Proscovia Musoke Mayanja ni umugore wa Gerald Mayanja bamaranye imyaka itari micye wavuga ko bijyanye nibyo yavuze ari uko umugabo we yamumenyeraga itike akamwitaho ntiyaba abeshye.

Aba bombi bakaba bafitanye abana batari bacye barimo n'abahanzi Joseph Mayanja [Jose Chameleone], Pius Mayanja [Pallaso] na Douglas Mayanja [Weasel].

Imyaka ibaye myinshi Musoke Mayanja abana na Gerald Mayanja aha hariho ifoto yabo ya cyera ni ya none ya Musoke ateruye umwe mu buzukuru beGerald na Musoke babyaranye abana bakomeye mu muziki wa Afurika



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umubyeyi-w-umuhanzi-utunze-agatubutse-chameleone-yacyebuye-abagabo-badaha-tike

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)