Umudepite yasiye bamwe mu byayobozi kwirukanwa banze ko abimukira baza (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jacob Rees-Mogg, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza yasabye Guverinoma kwitegura kwirukana abakozi ba Leta mu gihe bazaba bigaragambije bamagana amasezerano icyo gihugu gifitanye n'u Rwanda yo kohereza abimukira batemewe n'amategeko.

Ni nyuma y'uko ihuriro ry'abakozi bakora muri Minisiteri y'Umutekano ndetse n'ibijyanye n'imipaka, PCS, rivuze ko rishobora gushyigikira imyigaragambyo y'abanyamuryango baryo, mu gihe baba bumva batishimiye gushyira mu bikorwa imyanzuro batemera.

Depite Jacob Rees-Mogg yavuze ko byaba bitangaje kumva ko umukozi wa Leta yagiye kwigaragambya yanga gukora ibiri mu nshingano ahemberwa.

Ati 'Ntabwo wajya kwigaragambya nk'umukozi wa Leta kubera ko hari politiki ya Leta utemera. Icyo gihe ukwiriye kwegura, hanyuma ugiye kwigaragambya ataregura akirukanwa.'

Mogg yavuze ko abakozi ba Leta bakwiriye kubyumva neza, ko kwigaragambya kwabo gusa nko kugumuka kuri Leta bitandukanye n'igihe bigaragambya basaba ibijyanye no kongezwa imishahara, amasaha y'ikiruhuko nk'ibindi.

Mogg ubwo yaganiraga na GB News yagize ati ' Ibyo bifatwa nko kwivumbura ku Itegeko Nshinga, kandi birazwi neza ko umukozi wa Leta adakwiriye kugendera ku byiyumvo bye bya politiki. Umukozi wa leta unaniwe kubaha amabwiriza ya Guverinoma yatowe, uwo arirukanwa.'

Abakozi bo muri Minisiteri y'umutekano bamaze iminsi bagaragaza kutemeranya na politiki ya Minisitiri wabo Suella Braverman yo kohereza abimukira batemewe n'amategeko mu Rwanda.

Bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinye umwaka ushize, agamije gufasha abo bimukira gutangira ubuzima bushya mu gihe u Bwongereza bwaba bugaragaje ko butabashaka, kubafasha gusaba ubuhungiro ahandi no kuba basubira mu bihugu byabo, bigakorwa mu nzira nziza zikurikije amategeko zitandukanye n'uburyo bajyaga bafatwa bageze mu Bwongereza.

U Bwongereza kandi buvuga ko bigamije kugabanya umubare w'abimukira binjirayo buri munsi mu buryo butemewe n'amategeko, bigatwara icyo gihugu amafaranga menshi yo kubitaho kuko baba batarateganyijwe.

Ibiro bishinzwe ubuvugizi bwa Minisiteri y'Umutekano mu Bwongereza byatangaje ko nta kibazo kidasanzwe kiri mu bakozi, ko bose icyo bagamije ari ivugururwa ry'itegeko rigenga abimukira rigamije guhagarika urujya n'uruza rw'abimukira binjira mu Bwongereza buri munsi batubahirije amategeko.

Bavuze ko muri ubwo bufatanye bafitanye n'u Rwanda, baharanira ko bikorwa mu buryo bwubahirije amategeko ari nayo mpamvu bemeye ko ababirwanya bagana inkiko, zikabitangaho umurongo.

Kugeza ubu hategerejwe umwanzuro w'urukiko rw'ubujurire mu Bwongereza, ku kirego wagejejweho n'abadashyigikiye ko abimukira boherezwa mu Rwanda.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umudepite-yasiye-bamwe-mu-byayobozi-banze-ko-bohereza-abimukira-mu-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)