Umugore wa Cristiano yahishuye impamvu adashobora kumarana nawe amasaha (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yavuze ko ari amahirwe kuba bifitiye indege yabo yihariye "private jet" n'aho ubundi atari kwihanganira kugendana na Cristiano mu ndege rusange.

Ibi uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku buzima bwe yise "I'm Georgina" kinyura kuri Netflix.

Yavuze ko iyo biba ngomba ko ingendo bakora bakoresha indege rusange, atari kwihanganira kumarana amasaha 2 na Cristiano mu kibuga cy'indege, byaruta agahagarika kugenda, impamvu nta yindi ni akavuyo byajya biteza kubera ubwamamare bw'uyu mukinnyi.

Ati "Indege yihariye ituma urugendo rworoha. Iyo ngomba kuba ndi mu kibuga cy'indege amasaha 2 na Cristiano nanasara, byatuma nkabireka. "

Rodriguez kandi yahishuye ibintu agenderaho iyo bagiye kujya mu biruhuko, basaba hoteli izabakira kuba ifite ibyumba byinshi, pisine y'umwihariko, kuba babona mu buryo bworoshye ubwato buto bwo gutemberamo n'ibindi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-cristiano-yahishuye-impamvu-adashobora-kumarana-nawe-amasaha-arenze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)