Umuhanda uhuza Muhanga-Ngororero-Mukamira nturi nyabagendwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko guhera saa Sita z'Ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Gicurasi 2023, uyu muhanda uhuza Muhanga na Ngororero na Mukamira wari nyabagendwa.

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda ubu utari nyabagendwa bitewe n'uko Nyabarongo yuzuye.

Yagize ati 'Umuhanda ufunzwe ni Muhanga-Ngororero- Mukamira, ni amazi ya Nyabarongo yuzuye aho bakunze kwita Cyome ku buryo imodoka zidashobora kwambuka zaba ziva Muhanga cyangwa Ngororero.'

Yakomeje avuga ko umuhanda Rubavu-Rutsiro-Karongi uri gukoreshwa n'izindi modoka uretse amakamyo gusa.

Uretse uyu muhanda ku wa Gatatu n'umuhanda ugana mu Karere ka Rulindo unyuze mu Nzove wari ufunzwe nyuma y'aho amazi ya Nyabarongo awuciye biturutse ku mvura nyinshi yaguye uhereye mu ijoro ryo ku wa Kabiri yanahitanye abantu bagera ku 130 bo mu Turere twa twa Karongi na Rutsiro, Rubavu, Ngororero.

Umuhanda uhuza Muhanga-Ngororero-Mukamira nturi nyabagendwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-uhuza-muhanga-ngororero-mukamira-nturi-nyabagendwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)