Umujyi wa Kigali uhangayikishijwe n'ubwiyongere bw'abawuzamo batabasha kwiyishyurira ikiguzi cy'ubuvuzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'Abivuza mu mavuriro atandukanye yo muri Kigali, bakabura ubwishyu cyatumye umujyi wa Kigali usaba umwihariko mu igenamigambi. 

Byagarutsweho kuri uyu wa 30 Gicurasi 2023 mu nama mpuzabikorwa y'Umujyi wa Kigali yahuje Abafite mu nshingano serivise z'Ubuzima. 

Imiterere ya Kigali nk'Umurwa mukuru w'igihugu ituma abaturutse imuhanda yose ariho baza gushakira ubuzima, binatuma hanagaragara umubare munini w'abatagira ubwishingizi.

Ibi bikanagarazwa n'ibihombo amavuriro yo muri Kigali ahura nabyo, kubera abaje kwivuza bakabura ubwishyu. 

Kagorora Umwali Alice, ashinzwe umutungo mu bitaro bya Muhima naho Batamugira Leonidas, ayobora ikigo nderabuzima cya Remera, bombi barasobanura ibihombo batewe n'abaturage baza kwivuza bakabura ubwishyu. 

Kagorora ati 'Abantu baza kwivuza bakabura ubwishyu, abenshi ni abagore bafatiwe n'inda mu nzira kuko twe turabyaza cyangwa se abana badafite mitiweri barembeye mu ngo bikaba ngombwa ko bagezwa kubitaro kugira ngo bivuze, ariko bafite ubuzima butabemererera kuba babona amafaranga yo kwishyura cyangwa badafite ubwishingizi bw'ubuvuzi. Kugeza ubu mu bitaro nkoramo tumaze kugeza imyenda ingana na miliyoni 208 kuva muri 2014.'

BATAMUGIRA ati 'Umujyi wa Kigali ugendwa n'abantu benshi hakaba harimo abantu bafite indwara zo mu mutwe cyangwa hakaba abagira ibibazo by'impanuka, akaza imyirondoro ye itazwi neza, hakaza abo bita indaya, abana bo mu muhanda, abo bose hari ubwo inzego z'umutekano zibatoragura zikabatuzanira tukabaha ubuvuzi. Ariko uwo muntu akenshi nta byangombwa aba afite ubwo nta n'ubwishingiza aba afite, bityo rero ibyo twakoresheje nk'imiti n'ibindi biba ari nk'igihombo kuri twe, kuko nta muntu ubaza uzamwishurira uwo mwenda.'

Mu biganiro byahuje Umujyi wa Kigali n'abafite mu nshingano serivisi z'ubuzima , Urujeni Martine, Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, yagaragaje ko ikibazo cy'abivuza mu mavuriro atandukanye yo muri Kigali bakabura ubwishyu, kibahangayikishije  kuko usanga nk'umujyi ari wo  ufata  inshingano zo kubishyurira. 

Ku bitaro bya Ndera umujyi wa Kigali ubifitiye ideni ry'amafaranga asaga Miliyoni 207, bitewe n'abafite uburwayi bwo mu mutwe wohereje muri ibyo bitaro. 

 Usibye abivuza bakabura ubwishyu ngo hari n'abazanwa kwa muganga bitabye Imana bagashyirwa mu buruhukiro bw'ibitaro,  ariko hakabura uwishyura ikiguzi cyabwo kuko baba batazwi inkomoko yabo. 

 Ku bwibyo umujyi wa Kigali ugasaba ingengo y'imari ugenerwa buri mwaka, hajya hongerwaho amafaranga yo kwishyurira abarwayi bivuza bakabura ubwishyu. 

Ati 'Kuri ubu turimo turarangiza umwaka w'ingengo y'imari tugiye gutangira undi, mu mwanya navuga ubwo buryo bw'igihe kirambye butarajyaho ko mugihe haba hajyaho ingengo y'imari mu mwaka utaha, uwo mwihariko wabaho kugira ngo tubashe kwishyura biriya birarane dufitiye ibitaro.'

Minisiteri y'Ubuzima nayo ivuga ko ikibazo cy'abivuza mu mavuriro bakabura ubwishyu, ari ingorabahizi kandi ko kugikemura bitareba urwego rumwe gusa ko ahubwo inzego zose za Leta zifite aho zihuriye n'imiberho y'abaturage, zikwiye kwicarana zikagishakira umuti urambye.

Valens Ndonkeye ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y'Ubuzima.

Ati 'Ibitaro ntibicuruza, inshingano zabyo z'ibanze ni ukuvura abantu ariko turagenda tubona abantu benshi baza badafite ubushobozi, iki ni ikibazo kidukomeeye sinzi ko wavuga ngo wagiharira umujyi wa Kigali, sinzi ko wanagiharira Minisiteri y'ubuzima yonyine, ngira ngo ni ikibazo gikwiye kuganirwaho hakarebwa uburyo bwiza bwatuma bino bitaro bidakomeza guhomba amafaranga.'

Muri rusange umujyi wa Kigali ufitiye amavuriro  ibirarane by'asaga Miliyari imwe, aturuka kubarwayi  bajya kwivuza bakabura ubwishyu.

Daniel Hakizimana

The post Umujyi wa Kigali uhangayikishijwe n'ubwiyongere bw'abawuzamo batabasha kwiyishyurira ikiguzi cy'ubuvuzi appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/05/31/umujyi-wa-kigali-uhangayikishijwe-nubwiyongere-bwabawuzamo-batabasha-kwiyishyurira-ikiguzi-cyubuvuzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujyi-wa-kigali-uhangayikishijwe-nubwiyongere-bwabawuzamo-batabasha-kwiyishyurira-ikiguzi-cyubuvuzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)