Umukino wa APR FC na Rayon Sports wahatiwe Stade ya Huye bihatse iki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakunzi benshi b'umupira w'amaguru mu Rwanda ntabwo bishimiye uburyo umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2023 washyizwe kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye noneho ku masaha ya ni joro.

Kuva FERWAFA yatangaza ko uyu mukino uzabera i Huye, ntawo byakiriwe kimwe bitewe n'uko n'umukino wa shampiyona uheruka guhuza aya makipe i Huye bitagenze neza.

Noneho byaje kurushaho kuba bibi ubwo byavugwaga ko uyu mukino uzaba ni njoro saa 18h00' ni mu gihe saa 15h hazaba habaye umukino w'umwanya wa gatatu uzahuza Kiyovu na Mukura VS.

Ikipe ya APR FC yabaye iya mbere mu kuvuga ko ititeguye gukina aya masaha bityo ko yo yumva umukino wabera amasaha basanzwe bakiniraho, bagakina saa 15h30' n'aho umwanya wa 3 ugakinwa saa 12h30'.

Kuki FERWAFA yashyize uyu mukino i Huye?

Benshi bumvaga uyu mukino wagashyizwe kuri Kigali Plele Stadium cyane ko umukino uheruka guhuza ya makipe wabereye i Huye, bityo ko bakawuzanye i Kigali n'abanya-Kigali bakongera kuryoherwa n'uyu mukino.

Amakuru avuga ko nyuma y'uko Stade ya Huye ivuguruwe kugira ngo ijye yakira imikino mpuzamahanga nabwo CAF yayanze kuko amahoteli ahari atari yujuje ibisabwa.

Ibi byatumye hashyirwamo imbaraga kugira ngo abikorera bavugurure amahoteli ajye ku rwego CAF yifuza, ni mu gihe FERWAFA nayo yabahaye amasezerano ko izakora ibishoboka byose iyi stade ikazajya yakira amarushanwa menshi kugira ngo nabo babe batararuhiye ubusa.

Bivugwa ko FERWAFA yatwaye uyu mukino i Huye ndetse inawushyira ku masaha ya ni joro kugira ngo bafashe aba bikorera bakoresheje amafaranga menshi bavugurura kuko ni umukino uzarebwa n'abantu benshi kandi siko bose bazataha bazarara muri uyu mujyi bakiyongera no ku makipe n'amakipe yahakiniye.

FERWAFA gushyira umukino mu ijoro ntiyiga?

Dusubiye inyuma gato muri 2017 ubwo APR FC yari yahuye na Rayon Sports ku mukino w'igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup) wabereye i Rubavu kuri Stade Umuganda.

Ni umukino wari washyizwe ku isaha ya saa 18h00', gusa ntabwo waje kurangira kuko ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda ibitego 2-0, amatara yaje kuzima burundu bituma umukino usubikwa uza gusubukurirwa i Kigali.

Kongera gushyira uyu mukino ni joro byatumye benshi batekereza impamvu FERWAFA yongeye kwishyira mu ntambwe 18 kuko haribazwa icyaba mu gihe iki kibazo cyakongera kubaho kandi bari bafite amahirwe yo kubikumira umukino ukaba kare.

FERWAFA ntitewe impungenge n'umutekano muke

Ubwo umukino uheruka guhuza aya makipe wabereye i Huye tariki ya 12 Gashyantare 2023 maze Rayon Sports igatsinda 1-0, gutaha byaragoranye ku bantu banyuze mu muhanda wa Huye â€" Kigali.

Ubwo barimo bataha mu muhanda wari wuzuyemo abantu benshi, bateze imodoka bazitera amabuye, ibiti hari n'imodoka zamenwe ibirahure ndetse na bamwe mu bafana barakomereka.

Kuri iki kibazo umuyobozi wa FERWAFA w'inzibacyuho, Habyarimana Marcel Matiku yavuze ko ibyo bitabareba bo ikibareba ari ugutegura umukino ukagenda neza ibindi byo ntaho bahuriye nabyo ndetse ko n'iyo bategura umukino ibyo batabirebaho.

Umukino wa Rayon na APR FC washyizwe i Huye ntabwo bivugwaho rumwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports-ukomeje-gutsiindirwa-stade-ya-huye-bihatse-iki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)