Umukobwa wa Jacob Zuma irashinjwa kuvugira Uburusiya - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zuma-Sambudla umukobwa wa Jacob Zuma wayoboye igihugu cya Afurika y'Epfo arashinjwa gukwirakwiza amakuru y'ibihuha byangisha abaturage Ukraine.

Raporo iherutse y'ikigo cyo mu Bwongereza, The Centre for Information Resilience, igaragaza ko Zuma-Sambudla yifashisha Twitter mu gukwirakwiza amakuru ashyigikiye u Burusiya, ibintu bituma n'abandi baturage bishyiramo Ukraine ntibumve impamvu irwana.

DuduZile Zuma-Sambudla afite abamukurikira bagera ku 237 000 kuri Twitter. Akunze gushyiraho amakuru yerekana ko ashyigikiye cyane u Burusiya, ikintu ahuje na benshi mu baturage b'icyo gihugu.

Raporo nshya imushinja kwangisha abaturage Ukraine, bitewe n'ayo makuru atangaza ndetse akenshi bikandikwa no mu binyamakuru bikomeye imbere mu gihugu.

Ntacyo Zuma-Sambudla aratangaza kuri ibyo birego icyakora si we gusa ukomeye muri Afurika y'Epfo ugaragaza ko ashyigikiye u Burusiya, kuko ari nako bimeze kuri Julius Malema ufite ishyaka EFF ritavuga rumwe na Leta.

Afurika y'Epfo imaze igihe ishyirwaho igitutu n'ibihugu byo mu Burayi na Amerika, ishinjwa kwiyorobeka ku kibazo cya Ukraine n'u Burusiya.
Bifuza ko Afurika y'Epfo yamagana u Burusiya, nyamara icyo gihugu cyabiteye utwatsi kivuga ko nta ruhande gikwiriye gufata.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/imfura-y-umukobwa-ya-jacob-zuma-irashinjwa-gushyigikira-uburusiya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)