Umunyarwenya Daniel Omara yageze i Kigali yi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu rwego rwo gushyira itafari ku rugendo rwe rwo gutera urwenya amazemo imyaka irenga 15. Uyu mugabo yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ahagana saa tanu (11h:00'am) zo kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, yakirwa na Nkusi Arthur.

Omara aherutse kwifashisha konti ye ya Instagram agaragaza ko yiteguye gutanga ibyishimo ku banya-Kigali. Impapuro zamamaza iki gitaramo ziriho amafoto n'ubutumwa byiganje mu ibara rya 'Pink'.

Omara yabiteyemo urwenya, avuga ko atazi impamvu abateguye iki gitaramo bahisemo gukoresha iri bara, ariko 'rirahura neza n'uko ngaragara'.

Iki gitaramo aragihuriramo na Rusine, Ambassador w'Abakonsomateri, Admin, Mavide&Pazo, Arthur Nkusi, ndetse n'abandi banyarwenya bakizamuka 'Seka Rising Stars'.

Ni ku nshuro ya kabiri Daniel Omara [The Lol Model] agiye gutaramira i Kigali. Nkusi Arthur utegura ibi bitaramo aherutse kubwira InyaRwanda ko batumiye Omara bashingiye 'ku buhanga agaragaza mu gutera urwenya no gususurutsa abantu mu buryo butandukanye, agatanga umunezero'.

Omara aherutse kugaragara mu ruhererekane rwa filime y'urwenya 'The Hostel' yerekanwe mu bihugu birenga 13. Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo nka Pulse bivuga ko iyi filime yamwaguriye igikundiro mu rugendo rw'urwenya amazemo hafi imyaka 14.

Mu 2011, Omara yarwaye igituntu amara hafi amezi umunani ari ku miti. Aherutse gutangaza ko yanyuze mu bihe bigoye ku buryo avuga ko Imana yamurokoye.

Mu 2010, yabaye umunyarwenya wa mbere wasusurukije abantu mu birori by'umuziki bya Big Brother Africa (BBA). Nyuma yo kwigaragaza muri ibi birori, yahise yisanga ku rutonde rw'abanyarwenya 20 bakomeye ku mugabane wa Afurika.

Mu myaka 14 ishize yagize uruhare rukomeye mu gutoza abanyarwenya bari kwigaragaza muri iki gihe muri Uganda. Yagize uruhare mu gutangiza amahuriro ane y'abanyarwenya arimo nka Krackers Comedy, Punk'd Bunch ndetse na Comedy Files.

Uyu mugabo afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Uganda Christian University.

Yagize izina rikomeye cyane nyuma yo kugaragara muri filime 'The Hostel', anagaragara muri 'Beneath the Lies'.

Daniel yigeze kubwira ikinyamakuru The Monitor ko ashaka gukora urwenya ku buryo 'Mba wa muntu uhabwa ikaze mu rugo rw'abantu bavuye gusenga ku Cyumweru mu masaha y'igicamunsi, nkaganira n'abana, nkabaha inama'.

Yavuze ko kimwe mu byo amaze kwiga mu rugendo rwe rwo gutera urwenya, harimo no kwibanda ku bintu byumvikana neza imbere y'abamwumva.

Uyu mugabo yavuze ko ashyigikiwe n'umuryango we, kandi ashaka gukora urwenya n'umuryango we wisangamo.

Omara yabwiye abanyarwenya bagenzi be kwitegura mbere y'uko bajya ku rubyiniro, bagasubiramo ibyo bateguye kandi bakirinda kunywa inzoga.

Avuga ko agitangira urugendo rw'urwenya abantu batahise bamwumva. Ariko uko yarushijeho gushyiramo imbaraga byatumye amenyekana.

Uyu mugabo avuga ko kugaragara muri filime 'The Hostel', kuririmba mu birori bya Big Brother biri mu byatumye izina rye rihangwa amaso.

Ati 'Ibyo byose byatumye izina ryanjye rifata kandi nari maze imyaka ine mu rwenya. Nageze aho abantu banyizera, noneho abantu batangira kuntumira.'

Omara yabaye umunyamakuru kuri Urban Tv, yanakoze kuri Radio Xfm ndetse na RX Radio akorana na Fatboy. Amaze gukina muri filime esheshatu.

Mu Ukwakira 2017, Omara yari ku rutonde rw'abanyarwenya bataramiye i Kigali binyuze mu giatramo cyari cyateguwe na Comedy Knights.

Icyo gihe yagihuriyemo n'abarimo James Manzello, Giulio Gallarotti, Divin, Cotilda, Emeka, Herve Kimenyi, Arthur Nkusi, Babu, Michel Sengazi, George Birungi, Clapton n'abandi bo mu bihugu binyuranye.


Urukumbuzi rwari rwose kuri Daniel Omara wongeye guhura na Nkusi Arthur nyuma y'igihe kinini


Omara Daniel yahobereye Nkusi Arthur bashirana urukumbuzi



Daniel yabanje kuganira na Nkusi Arthur mbere y'uko yerekeza kuri Hotel





Daniel Omara yaganiraga na Nkusi Arthur kuri gahunda ya Seka Live



Ni ku nshuro ya kabiri Daniel agiye gutaramira i Kigali, yahaherukaga mu 2017



Daniel akunze kuvugira mu itangazamakuru ko yishimira uruhare yagize mu guteza imbere abanyarwenya bagenzi be



Igitaramo cya Seka Live gitegerejwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129883/umunyarwenya-daniel-omara-yageze-i-kigali-yitabiriye-seka-live-amafoto-129883.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)