Umunyezamu wa Mozambique aragowe: Amavubi yungutse rutahizamu wa Rayon Sports uri gusetsa inshundura muri iyi minsi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 4 Gicurasi 2023, inteko rusange ya FERWAFA, yateranye yiga kuri rutahizamu Leandre Willy Essombe Onana usanzwe ukomoka muri Cameroun, hatekerezwa ukuntu yahabwa ubwenegihugu maze agakinira ikipe y'igihugu Amavubi.

Ibi kandi bigarukwaho, n'umunyamaku wa Radio Tv10, Mucyo Antha 'Mundayisi' watangaje ko ubwo yakurikiraga umukino wa Rayon Sports na Police FC, yari yicaye imbere y'abatoza b'ikipe y'igihugu Amavubi yumva bavuga ko Onana uko bizagenda kose azaza mu ikipe y'igihugu.

Umutoza w'Amavubi Carlos Alós Ferrer n'umwungiriza we bari bicaye inyuma ya Mucyo Antha, wavuze ko yumvise baravuga ngo uko bizagenda kose Onana arakenewe mu Mavubi.

Antha yavuze ko nta gihindutse, Onana azaba ari muri 11 bazabanza mu kibuga cy' Amavubi ku mukino azakina na Mozambique tariki 12/7/2023.



Source : https://yegob.rw/mozambique-iragowe-amavubi-yungutse-rutahizamu-wa-rayon-sports-uri-gusetsa-inshundura-muri-iyi-minsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)