Umuraperi Kenny K Shoot yababajwe n'amagambo yabwiwe n'umuganga ubwo yari ajyanye umurwayi urembye mu bitaro byo kwa Kanimba - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Kenny K Shoot yababajwe n'amagambo yabwiwe n'umuganga ubwo yari ajyanye umurwayi urembye mu bitaro byo kwa Kanimba

Byakomeje kugaragara ko bimwe mu bitaro byo mu Rwanda bitanga serivisi mbi ndetse na bamwe mu baganga bavuga nabi.

Umuraperi Kenny K Shoot abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati: 'Mwaramutse neza! Uyu munsi 7/5 muma 4:00 twabyukiye Kwa Kanimba, aho twari twihutishije umubyeyi ugira ikibazo cy'ubuhumekero gusa natunguwe nuko byafashe nk'ISAHA, kugirango babashe kuzana icyuma cya Nebulization KIDAKORA,

Tubasaba kuduhindurira maze mu gasuzuguro kenshi Doctor nawe ati ' mwaje gutanga Amategeko hano ' MAZE bongeraho kwandika Ko TWANZE GUHABWA ubufasha nkaho twishimiye kubyukira mu kibazo.

Ibi byahurijweho na benshi bavuga ko ibitaro byinshi byo mu Rwanda bitanga serivisi mbi, Kenny K Shoot ashyira akadomo kuri ibi yasabye ko ababishinzwe babikurikirana bikiri mu maguru mashya.



Source : https://yegob.rw/umuraperi-kenny-k-shoot-yababajwe-namagambo-yabwiwe-numuganga-ubwo-yari-ajyanye-umurwayi-urembye-mu-bitaro-byo-kwa-kanimba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)