Umusaruro wa miliyari 24 Frw yashowe mu guhangana n'amapfa i Kayonza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubuhamya bw'abaturage bo mu Murenge wa Kabarondo bafashwa n'Umushinga wa KIIWP wa Leta y'u Rwanda watewe inkunga n'Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (IFAD) ukaba ushyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB.

Mu myaka yashize nko mu 2016 Akarere ka Kayonza kakunze guhura n'ikibazo cy'amapfa aho byanatumye abaturage benshi basuhuka. Raporo zatanzwe icyo gihe zerekanaga ko imiryango ibihumbi 47 yagize ikibazo cy'ibiribwa biba ngombwa ko Leta iyiha ibiribwa n'amazi nka bumwe mu butabazi bw'ibanze.

Mu 2018 Leta yatekereje uko yafasha aka karere kwikura muri ibi bibazo hategurwa umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw'abahinzi n'aborozi ngo babashe guhangana n'ihindagurika ry'ibihe barwanye amapfa abaturage bareke gusuhuka, uwo mushinga wiswe Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project (KIIWP) watangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ukuboza 2019.

Ni umushinga wari ufite ingengo y'imari ya miliyari 24$ ukagera ku ngo ibihumbi 40 zirimo abaturage ibihumbi 180 aho ubafasha mu kububakira ubushobozi, gusana ibyogogo by'amazi, gukora amaterasi y'indinganire mu kurwanya isuri no kongerera ubushobozi ubutaka kugira ngo butange umusaruro, hanakozwe ibyuzi bihangano byo kuhirira abaturage hanakorwa n'ibindi bikorwa bitandukanye.

Byari biteganyijwe ko uyu mushinga umara imyaka 2,5 ariko yaje kongerwaho amezi 15 kuko hari ibikorwa byadindijwe n'icyorezo cya Covid-19 ubu byitezwe ko igice cya mbere cy'uyu mushinga kizarangirana na Nzeri uyu mwaka.

Ubutaka bwahoze busharira ubu busigaye bweraho imyaka

Twizeyemungu Noël utuye mu Mudugudu wa Nkuba I mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo yavuze ko ibiti baterewe byatumye ubutaka bwabo butongera gusharira ndetse bakaba banabigaburira amatungo yabo.

Ati 'Ibi biti ubivanga n'urubingo ukagaburira amatungo ibintu bikagenda neza, ikindi bimaramo ubusharire mu butaka ku buryo bwa butaka bwacu buteraga, nyuma yo kubucaho amaterasi bakaduterera ibi biti, ubu dusigaye tweza neza mu gihe mbere wateraga igishyimbo kikazamuka gifite ibere rimwe.'

Yavuze ko mbere kuri hegitari yezagaho ibilo bitarenga 100 kubera ubutaka bubi none ubu ngo aho Leta ibakoreye amaterasi ubutaka bukareka gusharira ngo asigaye yeza toni zirenga ebyiri.

Ati 'Ubu mfite inka naha agaciro ka miliyoni n'igice, nkagira ihene nyinshi byose nkesha uyu mushinga wa KIIWP waje gukorera inaha. Babanje kumpa akazi mu materasi amafaranga nkuyemo nyashora mu buhinzi ubu ubuzima burimo kugaruka.'

Mu mushinga wo kurwanya amapfa muri Kayonza, abaturage banaterewe ibiti bivangwa n'imyaka

Abarumbyaga kubera isuri bakorewe amaterasi

Uzabakiriho Reuben utuye mu Kagari ka Cyabajwa we avuga ko icyo yishimira ari uko imirima ye itagitwarwa n'isura nka mbere, yavuze ko icyatumaga inzara ibica ari uko bateraga ibishyimbo n'ibigori bigatwarw n'imvura none ubu ngo amaterasi yaciwemo ngo yatumye basigaye bahinga bakeza.

Ati 'Ibiti rero bivangwa n'imyaka twabiteye baduha amafaranga none none biri kudufasha gukura ubusharire mu butaka bwacu, ndabishimira Leta yacu yo yatwumvise.'

Umuyobozi w'Agateganyo w'Umushinga KIIWP, Usabyembabazi Madeleine, yavuze ko igice cya mbere cy'umushinga kigeze kuri 98% aho ngo bishimira impinduka bazanye mu mibereho myiza y'abaturage, avuga ko kuri ubu bagiye gukurikizaho igice cyo gutera inkunga imishinga y'iterambere izajya ikorwa n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza irimo iyo kongera umusaruro ubuhinzi n'ubworozi cyane cyane kuhirira ku buso buto.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga uyu mushinga wafashije abaturage benshi kwikura mu bukene aho ngo mu mirenge icyenda ukoreramo hagaragara impinduka mu baturage bamaze gufashwa.

Ati 'Ubu hamaze kubakwa ibyuzi ibihangano 26 harimo 15 byubatswe n'uyu mushinga, hubatswe ubwogero bw'inka n'ibindi bikorwa byinshi bifasha abaturage. Niba umworozi atarabonaga amazi yo kuhira inka ze uyu munsi akaba ayabona bisobanuye ko n'umusaruro uzamuka, abaturage benshi babonye akazi mu gutera ibiti no mu kubibungabunga nabyo twabishima kuko abaturage bahawe akazi babona amafaranga.'

Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu hari byinshi byo gushima ngo kuko imbaraga Leta yashyiraga mu kugaburira abaturage kuri ubu izishora mu bindi byinshi bigamije kubatera imbere avuga ko n'umusaruro w'ubuhinzi kuri buri muturage wikubye inshuro nyinshi kubera uyu mushinga.

Kuri ubu uyu mushinga wa KIIWP ukorera mu mirenge icyenda yo mu Karere ka Kayonza, bakaba bamaze gukora imirwanyasuri kuri hegitari 1300, haterwa ibiti by'imbuto ziribwa ibihumbi 440, hakoze ibyuzi bihangano 15, hacukurwa amariba azwi nka Nayikondo 20 n'ibindi bitandukanye byatumye abaturage babasha guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

Uzabakiriho Reuben yavuze ko yishimira ko asigaye ahinga akeza kuko nta suri igitwara imyaka ye
Twizeyemungu Noël avuga ko ubutaka bwe bwashariraga none ubu ngo asigaye abuhingaho akeza
Umuyobozi w'Agateganyo w'Umushinga KIIW, Usabyembabazi Madeleine, avuga ko bishimira ibikorwa byiza bagejeje ku baturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-wa-miliyari-24-frw-yashowe-mu-guhangana-n-amapfa-i-kayonza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)