Umusore akurikiranyweho kwica Nyina amukubise umuhini - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwicanyi bwakozwe ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, mu masaha ya mu gitondo ahagana saa moya n'igice (07h30).

Umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu murenge wa Kageyo, Uwera Viviane avuga ko bikekwa ko uyu musore yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, nubwo bigomba kwemezwa na muganga.

Yakomeje abwira umunyamakuru ko, uyu wishe nyina, asanzwe agaragaza imyitwarire idasanzwe ariko ntawakwemeza ko arwaye mu mutwe kuko bigomba kwemezwa na muganga ari nayo mpamvu yahise abanza kujyanwa kwa muganga.

Ati: 'Afite imico ubona iri bizzare (yo gukemanga), niyo mpamvu RIB yamujyanye, ikabanza kumujyana kwa muganga.'

Uyu nyakwigendera umurambo we mbere yo kuwushyingura wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma.

Aya makuru agarutsweho mu gihe hirya no hino mu turere tumwe na tumwe hajya havugwa amakimbirane rimwe na rimwe bikavamo urupfu cyangwa kwiyahura ari nayo mpamvu Leta ishishikariza imiryango kubana mu bwumvikane.

Hari n'izindi mpfu kandi nk'izi ziri kuba, nko mu Karere Karongi hatoraguwe umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 20 yatawe mu mugezi, bigakekwa ko yishwe n'ubwo uwaba yarabikoze yari atarafatwa agishakishwa.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umusore-akurikiranyweho-kwica-nyina-amukubise-umuhini

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)