Umusore ufite uburanga budasanzwe yatawe muri yombi azira guhohotera abana abakomba amano  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore ufite uburanga budasanzwe yatawe muri yombi azira guhohotera abana abakomba amano..

Umusore w'imyaka 26 witwa Caurey Rollins ukomoka muri Georgia, yatawe muri yombi na polisi ubwo yageragezaga guhohotera umwana amukomba amano.

Uyu musore wari usanzwe afasha abarezi ku kigo cy'amashuri cya primary, yasanze umwana w'umuhungu w'imyaka 12 mu kibuga cya basketball, atangira kumwereka amashusho y'amano y'abandi bana.

Ubwo yamaraga kumwereka aya mashusho yamubajije niba amano ye asa nayo yamweretse, umwana yahakabye nuko umusore amusaba ko yamwereka ariko umwana ariruka.

Uyu mwana yabikojeje nyina, nyina nawe wari usanzwe azi ingeso z'uyu musore yahise yihutira kuri polisi, polisi niko guhita yihutira gushaka uwo musore ugenda ahotera abana.

Si ubwambere uyu musore yaba afatiwe muri iki cyaha kuko n'ubusanzwe yari yafunzweho aricyo azira, iki gihe cyo yari yaherekeje abana muri siporo bageze mu nzira yihererana umwana umwe amusaba ko yakuramo inkweto n'amasogisi, ubundi amwonka amano.

 

 

 

 

 



Source : https://yegob.rw/umusore-ufite-uburanga-budasanzwe-yatawe-muri-yombi-azira-guhohotera-abana-abakomba-amano/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)