Umusore yagishije onama abaza icyo yakorera umukobwa wamwiziritseho akaba yaranze kumuvira mu nzu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore yagishije onama abaza icyo yakorera umukobwa wamwiziritseho akaba yaranze kumuvira mu nzu

Hari bamwe bumva ngo umukobwa yageze iwabo w'umusore yanga gutaha barabyumva ho, hari umusore byabayeho ndetse aragisha Inama y'icyo yakora.

Umusore yagize ati: 'Ndi umusore wimyaka 25, umuryango waniye wose uba hanze ariko kubera amashuri nasigaye hano ngo mbanze nyasoze. Mu rugo bansigiye inzu nini pe, kubera incuti nyinshi ngira rero akenshi ndazitumira tukarya, tukanywa tukabyina.

Ejobundi rero nakoze ikirori murugo, umwe mu bakobwa bari bakijemo, turahuza, turishimirana kugeza naho abandi bose batashye maze we tukagumana.

Ubu hashize icyumweru nigice tubana munzu. Nategereje ko ataha ndaheba ariko naniye nari namukunze numvaga kuguma murugo ntacyo bitwaye.

Ikibazo mfite rero ni uko ejobundi mushiki wanjye yambwiye ngo agiye kuza mu Rwanda vuba kandi iyo aje aba murugo.

None nabuze aho mpera mbwira uyu mukobwa tubana ngo natahe, kuko sister ahamusanze yanyirenza rwose.

Mungire inama yicyo nakora???



Source : https://yegob.rw/umusore-yagishije-onama-abaza-icyo-yakorera-umukobwa-wamwiziritseho-akaba-yaranze-kumuvira-mu-nzu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)