Umuti urambye ku kibazo cy'abana bata ishuri cyabaye agatereranzamba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibarura ry'Abaturage rya Gatanu ryagaragaje ko kugeza mu 2022, Abanyarwanda 22,3% bagiteze bagera mu mashuri , mu gihe abageze mu mashuri abanza ari 53,9%.

Ni imibare igaragaza ko abajya mu mashuri yisumbuye bageze kuri 15,1% mu gihe Abanyarwanda 3,3% bafite amashuri ya kaminuza.

Usesenguye intera iri hagati y'abiga amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza ntiwabura kwibaza aho abandi basigaye bajya kuko mu bizamini bya Leta hagaragazwa ko abatsinze ari benshi.

Nk'urugero amanota y'ibizamini bisoza amashuri abanza ya 2021/2022 agaragaza ko mu bana 227.472 bakoze ikizamini, hatsinze 206.286 bihwanye na 90,69%.

Mu ntangiriro z'umwaka w'amashuri 2022/2023, Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko abanyeshuri barenga ibihumbi 100 bamaze ukwezi batarakandagira mu ishuri.

Raporo z'iyi Minisiteri kandi zigaragaza ko mu 2020/2021, abanyeshuri bavuye mu ishuri biyongereye bagera ku 9,5% bavuye kuri 7,8% mu 2019.

Iyi mibare igenda yiyongera nyamara hari gahunda zagiye zitangizwa zigamije kugabanya umubare w'abana bava mu mushuri.

Kugeza ubu ku mashuri yose yo mu Rwanda, abana baragaburirwa, nyamara haracyari abana bata amashuri bakajya kuba abakozi bo mu rugo.

Iyi raporo igaragaza ko impamvu zitera abana kuva mu mashuri zirimo amakimbirane yo mu miryango, ubukene bukabije n'imirimo ikoreshwa abana nko gusoroma icyayi no kujya mu kuba abakozi bo mu rugo.

Muri gahunda ya guverinoma y'imyaka irindwi, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko mu 2017 yavuze ko mu nzira yo gukemura ikibazo cy'abana bava mu mashuri hazashyirwaho abajyanama b'uburezi muri buri kagari.

Abajyanama b'Uburezi si bashya

Abajyanama b'uburezi bigeze kubaho muri gahunda yitwaga 'Mubyeyi Tera Intambwe' ndetse baba igisubizo cyo kugarura mu mashuri abana bo mu turere twa Ngororero, Musanze na Gasabo aho iyi gahunda yari yatangiriye.

Gusa nyuma y'imyaka ibiri ikora yahise ihagarara, nyamara aho yari yaratangijwe bavuga jko yatangaga umusaruro ufatika.

Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi mu Karere ka Ngororero yabwiye IGIHE ko gahunda y'abajyanama b'uburezi yari nziza kandi yatangaga umusaruro.

Ati 'Yari nziza kandi ishimwa ku buryo igarutse byaba byiza. Abajyanama b'Uburezi bajya badufasha gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw'abana babo. Akenshi ubwo bukangurambaga babukora babasuye iwabo mu rugo kuko baba babegereye.'

Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Ngenzi Alexandre, asanga uko bibutsa umuganda buri kwezi kandi abaturage bazi akamaro kawo, n'uburezi bukwiriye guhabwa umwanya mu muri bikorwa byo mu tugari n'imidugudu.

Ati 'Hakenewe umukangurambaga wabihuguriwe, wajya abwira abaturage ibijyanye n'uburere bw'abana. Abaturage baba bakeneye ko umuntu ahora ababwiriza kuko n'ubu ujya wumva bahamagara abitabira umuganda, ariko ntabwo bayobewe ko umuganda ufite akamaro.'

Dr Ngenzi yavuze ko mu nama uwo mujyanama w'uburezi yajya ahabwa umwanya agasobanurira neza abaturage gahunda z'uburezi kandi ngo byatuma ababyeyi babigira ibyabo n'umubare w'abana bata ishuri ukagabanuka

Mu mushyikirano wa 18 uheruka kuba, ikibazo cy'abana bata amashuri cyagarutsweho, Perezida Kagame avuga ko inzego z'ibanze zikwiye kujya zikurikirana iki kibazo.

Abajyanama b'uburezi bari bashinzwe kubarura abana bari mu kagari bataye ishuri, bakanajya ku mashuri kubaza abana batacyitabira ishuri, nyuma bagasura imiryango y'abana bataye ishuri, bakazanaganira n'umwana hashakwa icyatuma abana bavuye mu ishuri barisubiramo.

Aba kandi bagira inama impande zombi ku gusubira mu ishuri bikaba byiza umubyeyi ashyigikiye iyo gahunda.

Mu bice bitandukanye by'igihugu, haracyagaragara umubare munini w'abana bata ishuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuti-urambye-ku-kibazo-cy-abana-bata-ishuri-cyabaye-agatereranzamba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)