Sinkubwiye ngo usa na bike,
Ntacyo ndabona muhwanye.
Mu byiza byose urabanza,
Ahari inzu uba uri ikibanza.
Uri umusingi w'ibyishimo,
Ni wowe mahoro antuyemo.
Aho utari sinzigera mpaba,
Aho uri sindigera mpava,
Uru rukundo ntaho ruzajya,
Nguma iruhande ntapfa.
Source : https://yegob.rw/umutoma-wumunsi-ku-wa-12-gicurasi-2023-amagambo-meza-wabwira-umukunzi/