Umutoza mukuru yahagaritswe! Menya byinshi byihishe inyuma y'umukino uteganyije hagati ya Musanze FC na Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo ikipe ya Kiyovu Sports icakirane na Musanze FC, umutoza mukuru w'ikipe ya Musanze FC Ahmed Adel yabaye ahagaritwe.

Nk'uko tubikesha umunyamakuru Mucyo Antha 'Mundayisi', yavuze ko ubuyobozi wa Musanze FC buyobowe na 'Tramp' bwagiranye inama n'umutoza w'iyi kipe Ahmed Adel, maze bamusaba ko yabereka abakinnyi azifashisha kuri uyu mukino, maze banusaba kugira abo akuramo maze arabyanga, bimuviramo guhagarikwa.

Hari n'andi makuru avuga ko ubu ikipe ya Kiyovu Sports, imaze iminsi 2 iba i Musanze, gusa igitangaje ni uko abakinnyi bayo barya ibiryo biturutse i Kigali.

Ndetse kandi ubu abakinnyi ba Musanze FC, telephone zabo ziri gucungirwa hafi kugira ngo harebwe ko ntawahawe amafaranga kugira ngo yitsindishe.



Source : https://yegob.rw/umutoza-mukuru-yahagaritswe-menya-byinshi-byihishe-inyuma-yumukino-uteganyije-hagati-ya-musanze-fc-na-kiyovu-sports-iyoboye-urutonde-rwa-shampiyona/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)