Umutoza udakoresha WhatsApp yakegukana shampi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye nyuma y'umukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona, aho Kiyovu Sports yari yasuye Sunrise FC mu Karere ka Nyagatare, ikaza kuhava irira nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Yafesi Mubiru.

Uyu mukino, wari uvuze byinshi kuri Kiyovu Sports kuko yasabwaga kuwutsinda, ubundi ikazanganya na Rutsiro FC, ikegukana igikombe cya shampiyona bwa mbere mu myaka 30 itambutse.

Nyuma yo gutsindwa, abafana bashatse aho ikibazo kiri ndetse abenshi basohoka muri sitade bimyoza abandi bari kugereka amakosa ku mutoza.

Umwe mu bafana ba Kiyovu Sports wanshiyeho ajunditse umujinya, yavugaga ko umutoza wabo atari ku rwego rwo gutoza iyi kipe. 

Yaciyeho agira ati: "Ubundi uyu mutoza, bamuhaye ikipe bareba he? Umuntu udakoresha na WhatsApp akaba atamenya naho Isi igeze, yakwegukana shampiyona n'ukuntu iba ishakwa na benshi?".

Ese koko Mateso Jean De Dieu nta WhatsApp akoresha?

Ushobora kuvuga Mateso abantu benshi bikabatera urujijo kuko bazi ko Alain Andre Landeut ari we mutoza wa Kiyovu. 

Yego ni byo uyu mutoza Alain afatwa nk'umutoza wa Kiyovu Sports mu mategeko, ariko nta kintu na kimwe yakora mu mukino ndetse no mu myitozo, kuko izi nshingano ari iza Mateso ubuyobozi bufata nk'umutoza mukuru.

InyaRwanda yashatse kumenya imikorere ya Mateso n'ibibereho ye mu kazi, isanga hari ibyo abafana bavugaga bifite aho bihuriye n'ukuri.

Mu makuru InyaRwanda yashatse, yasanze umutoza Mateso nta WhatsApp akoresha ndetse n'umutumwa bwinshi abwohereza ku gapapuro cyangwa mu butumwa bw'agafone gato.

Biravuga ko kandi Mateso atajya yumva urubuga rw'imikino, ndetse atanareba amashusho y'imipira.

Mateso usibye ibyo twavuze haruguru, abakinnyi binubira ko ngo buri gihe abashora ku ikipe batabanje kuyiga. 

Umukinnyi twaganiye yagize ati: "Buri gihe kuva Mateso yagera aha, nta munsi n'umwe arazana video y'ikipe tugiye guhura ngo tubanze tugiye ndetse tumenye n'uko twayitwaraho naho ifite intege nke. Ahubwo birangira dusanze ikipe yatwize bakamenya uko badufata, amanota tukaba tuyatakaje uko."

Uyu mukinnyi kandi yavuze ko umutoza abakoresha imyitozo imwe. "Mateso imyitozo ye ntabwo ihinduka, buri gihe dukora ibintu bimwe mpaka ntabwo twakora imyitozo bigendanye n'ikipe dufite ahubwo amakipe yose tugiye guhura tuyitegura kimwe. 

Umutoza ntasoma ngo arebe imyitozo igezweho, ntareba imikino y'ahandi ngo twige imikinire mishya, ahubwo usanga ari twe twishakamo ibisubizo.

Ese ibi byose byabuza ikipe igikombe?

Umupira w'amaguru ahantu ugeze, biri gusaba buri kantu kose kugira ngo ikipe yegukane igikombe by'umwihariko Shampiyona. Isi ikeneye abatoza bagezweho bazi gusoma umukino, guhindukana n'umukino ndetse no kwitegura ikipe kugira ngo nibura amanota atatu aboneke.

Nibura umutoza ushaka igikombe cya shampiyona agomba kuba afite amakuru y'abakinnyi bahanganye kurusha n'abatoza babo".

Mateso Jean De Dieu uheruka igikombe cy'Amahoro cya 2019, yahawe ikipe ya Kiyovu Sports muri shampiyona hagati aho yari aje gusigarira kuri Alain Andre Landeut wari usubiye mu nshingano ze zamuzanye.

Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports bavuga ko ikibazo cy'imitoreze kiri mu biri gutuma bava ku bikombe

Icyizere cyayoyotse mu buyobozi bwa Kiyovu Sports



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129636/umutoza-udakoresha-whatsapp-yakwegukana-shampiyona-amafoto-video-129636.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)