Umutoza wa APR FC yavuze ku hazaza he muri iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Tunisia utoza ikipe ya APR FC, Ben Moussa yavuze ko atazi ahazaza he muri iyi kipe nyuma y'uyu mwaka w'imikino wa 2022-23.

Uyu mutoza asigaje umukino umwe, ni umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro cya 2023 agomba guhuramo na Rayon Sports tariki ya 3 Kamena 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Aramutse acyegukanye cyaba ari igikombe cya kabiri yegukanye mu mwaka umwe w'imikino, ni nyuma y'uko ku Cyumweru tariki ya 27 Gicurasi yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-23.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Ben Moussa abajijwe ku hazaza he muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu niba azakomezanya nayo umwaka utaha, yavuze ko atabizi ibyo ari ubuyobozi bw'ikipe bubifite mu biganza.

Ati 'ntakubeshye ibyo ntiwabimbaza kuko simbizi, wabibaza ubuyobozi ntubimbaze rwose.'

Ben Moussa yageze muri APR FC muri uyu mwaka w'imikino aho yaje aje kungiriza umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed.

Yaje kugirana ibibazo n'ikipe, arahagarikwa ibihano birangiye yanga kugaruka mu kazi ari nabwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo kugira Ben Moussa umutoza mukuru wa APR FC.

Ben Moussa yavuze ko atazi ahazaza he muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ku-hazaza-he-muri-iyi-kipe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)