Umutoza wa Etincelles yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwari umutoza wungirije w'ikipe ya EtincellesFC Addy Bukaraba Amad yitabye Imana bitunguranye azize uburwayi.

Ni nkuru yatunguye benshi kuko yajyanywe mu Bitaro i Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Gicurasi 2023.

Amakuru avuga ko ejo yakoresheje imyitozo bisanzwe akaba yarembye mu gitondo ari nabwo yajyanwaga kwa muganga.

Uyu mugabo w'imyaka 48ukomoka muri DR Congo watoje Etoile del'Est umwaka ushize, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru yamenyekanye ko yitabye Imana.

Umutoza wungirije wa Etincelles yitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-etincelles-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)