Umuvugo Utabariza Abahuye N'ibiza By'imvura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiza iyo bije ntibitoranya
Ababi n'abeza birahuranya,
Ngiyo impamvu dukwiye gufatanya,
Tukibyumva tugatabarana,
Kuko tutazi aho isi yikaraga igana.

Nuvuga ko bitageze iwanyu
Uraba uri kwihakana u Rwanda
Kuko twese iyo ruduheka
Ntirwita ku gace duturukamo
Isano yacu ni Ubunyarwanda.

Dore imvura yabaye imvura
Isuri iraza idutwara abantu
Abandi ibasiga ari intere
Ari imfubyi zidafite intaho
Yabasenyeye yanabasahuye.

Nta kiribwa nta kiryamirwa
Nta myambaro ni ubushwambagara
Imbeho iri kuniga impinja
Ntaho bari bakeneye inkunga
Niyo mpamvu ndi gutabaza.

Reka sindondogore turi mu byago
Icyo ngusaba ni umusanzu
Abagiye bo ntitwabazura
Ariko abasigaye twabarinda
Ntibadupfire mu maso tubareba.

Singusabye gutanga ibyo utunze
Zana duke nzane utundi
Udushaza cyangwa udushyimbo
Akenda cyangwa agafaranga
Itange uko wifite sinkunenga.

Ushobora no gusibura umuhanda
Ukubaka cyangwa ugahanga
Ugahanga ibihumuriza imitima.
Dore njye icyo nshoboye ni iki
Ababuze ababo ndabakomeje.

Ubuvandimwe Bwacu
Ni cyo gisigo cyacu.
Umwanditsi: Mizero Lambert



Source : https://yegob.rw/umuvugo-utabariza-abahuye-nibiza-byimvura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)