Umuvunyi Mukuru asanga urwibutso rwa Court d'Appel rukwiye kuba inzu ndangamateka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni ku mpamvu y'uko ibyahabereye nta handi byigeze biba ku Isi.

Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi basuye uru rwibutso muri gahunda y'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashimangiye ko rwahindurwa inzu ndangamateka n'amahanga yajya yigiraho.

Ubusanzwe, inshingano z'urukiko ni ugutanga ubutabera, ariko aha muri Court d'Appel si ko byagenze kuko abahahungiye bizeye ubutabera bahaburiye ubuzima; bicirwa mu cyumba cy'iburanisha.

Mu buhamya bwa Nyiraneza waburiyemo umuryango mugari urimo se na nyina ndetse n'abavandimwe, yasobanuye ko babajyanye muri uru rukiko bavuga ko bagiye kubashakira ubuhungiro nyuma yo kubakura mu bice bitandukanye by'umwihariko mu makomine yari agize Gakenke y'ubu.

Ati 'Aha mu cyumba cy'iburanisha ni ho papa bamwiciye. Jenoside yatwaye ababyeyi bose; mu bana 12 tuvukana twasigaye turi bane. Babiciye aha mu rukiko, inzego za gisirikare zihari. Aha hari Akarere [ka Musanze], hari perefegitura ariko ntacyo bigeze bakora.'

Twizere Rusisiro Festo uhagarariye Ibuka mu Karere ka Musanze, yasabye ko amateka yihariye y'uru rwibutso yasigasirwa.

Ati 'Mu mateka y'uru rwibutso ni ho hantu honyine, haba mu Rwanda no ku Isi, biciye abantu mu nzu y'ubutabera; noneho mu cyumba cy'iburanisha. Ni ikintu gikomeye, ari yo mpamvu twumva kuba urwibutso gusa bidahagije, ahubwo igomba kuba inzu ndangamateka.'

Yakomeje agira ati 'Niba umuntu yumva ahantu ashobora kubonera ubuzima yarenganye akaba ari ho yicirwa, ni ikintu gikomeye abantu bagomba kwigiraho, twumva ko ryaba ishuri Isi yose yakwigiraho kugira ngo Jenoside itazagira n'ahandi iba.'

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yijeje abafite abaruhukiye muri uru rwibutso ko amateka y'ibyahabereye azakomeza gusigasirwa.

Ati 'Ubundi uko tubizi, ingoro y'ubutabera cyangwa se iyo ugeze mu nzu y'ubutabera, navuga ko ari ahantu h'uburuhukiro, ahantu uba wizeye ubutabera nyine nk'uko ijambo ribivuga. Ariko si ko byagenze, ahubwo abaje bakuwe mu misozi yari ikikije Kigombe biciwe aha ngaha.'

Urwego rw'Umuvunyi rusanga aya ari amateka ateye ubwoba cyane, aho urwego rwakagombye kurengera abantu ari ho bicirwa, ibi bigashimangirwa n'uko ari ho hambere byabaye ku Isi.

Nirere yagize ati 'Jenoside yabereye mu ngoro y'ubutabera, mu ngoro itanga ubuzima ikaba yaratanze urupfu. Numva mu by'ukuri, ni umwihariko wakagombye kubaho, kera bakasazaba ko uba umurage wa UNESCO ku buryo abantu baza kwiga ayo mateka.'

Yatangaje ko iki cyifuzo kigiye kuganirwaho n'inzego z'ubutabera zirimo uru rwego ahagarariye, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ndetse na MINUBUMWE kugira ngo hafatwe icyemezo kuri iyi ngingo.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko impamvu uru rwego rwahisemo gusura Urwibutso rwa Musanze ari ukugira ngo bunamire abarushyinguwemo no kwibutsa ko uburenganzira bwa muntu ari ntavogerwa.

Uru rwibutso rwa Musanze rw'ahahoze Ingoro y'Ubutabera (Court d'Appel de Ruhengeri), ruruhukiyemo imibiri y'abasaga 800 bahiciwe bakuwe mu misozi ikikije iyahoze ari Komini Kigombe.

Ahari Ingoro y'Ubutabera hiciwe Abatutsi basaga 800
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, ari kumwe n'uhagarariye Ibuka mu Karere ka Musanze
Urwego rw'Umuvunyi rwibutse Abatutsi bazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Musanze
Nyiraneza Justine ari mu bafite umuryango munini uruhukiye muri uru rwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingoro-itanga-ubuzima-yatanze-urupfu-umuvunyi-mukuru-asanga-urwibutso-rwa-court

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)