Kapiteni w'ikipe ya APR FC, Manishimwe Djabel nubwo ikipe ye yegukanye igikombe cya shampiyona ariko ni umwaka utaramugendekeye neza kubera ko nta mwanya uhagije wo gukina yabonye, ibintu avuga ko bifitanye isano n'ibibazo uruhuri yahuye nabyo.
Umwaka w'imikino wa 2022-23 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru waraye ushyizweho akadomo aho APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona, kiba igikombe cya 21 cya shampiyona kigiye mu kabati kayo mu myaka 30 imaze ishinzwe.
Iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu nubwo yegukanye iki gikombe, ni igikombe cyayigoye kuko nka mbere y'uko hakinwa imikino 3 isoza shampiyona bari ku mwanya wa 3 ndetse amahirwe ku gikombe ari make, ibintu Djabel avuga ko bakoresheje imbaraga nyinshi kuko bari mu ikipe ibategeka gutwara igikombe.
Ku ruhande rwe ni umwaka utaramubereye mwiza kuko ni umukinnyi utarabonye umwanya uhagije wo gukina, yabwiye ISIMBI ko nta kintu cyabuze ari nayo mpamvu mu buzima busanzwe yishimye.
Ati 'Nta kintu na kimwe cyabuze, nibyo umupira ntabwo wagenze neza ariko mu buzima busanzwe urabona ko nishimye ni umwaka utarambereye mubi. '
Yajomeje vuga ko koko nta mwanya uhagije yabonye wo gukina ariko byatewe n'ibibazo yahuye nabyo harimo kugirana ibibazo n'umutoza Adil Erradi Mohammed, agira kandi ibibazo mu muryango we, ibyo byose bikaba ari byo byatumye asubira inyuma mu kibuga.
Ati 'Mu byerekeye gukina ntabwo nigeze mbona umwanya wo gukina nk'uko ubivuze, nagiye mpura n'ibizazane byinshi, urabizi nagiranye ibibazo n'umutoza aza kugenda haza abandi bashya, mu muryango mpura n'ibibazo bigiye bitandukanye, kuva muri uwo mwuka kugira ngo wongere ukine ntabwo ari ibintu byoroshye, ni ibintu bigusaba igihe kugira ngo wongere ugaruke.'
Ku kijyanye n'uko ashobora kuba yaba igitambo akaba yatandukana na APR FC, yavuze ko bitashoboka kuko ibibazo yahuye nabyo ubuyobozi bwe bwari bubizi ndetse ko n'iyo yava muri APR FC yaba agiye gukina ku rwego rwisumbuyeho.
Ati 'Ntabwo naba igitambo, mbashije no kuhava naba ngiye aheza kurushaho hisumbuyeho, kuzira ko ntakinnye ibyo byo ntabwo biri muri gahunda ndiguteganya kandi ntekereza ko n'abayobozi ntabwo iyo gahunda bayifite, niyo mpamvu mubona nubwo ntakinnye umwaka urangiye nk'iri kapiteni w'ikipe, nta kibazo na kimwe nshobora guhura nacyo ku mpamvu z'uko ntabonye umwanya wo gukina.'
Ku makuru y'uko hari urutonde rw'abakinnyi bagomba gusezererwa muri APR FC ndetse na we akaba ari ku ruhembe, yavuze ko ibyo ari ibihuha adakeka ko urwo rutonde ruhari kuko nta kipe yakwirukana umukinnyi utwara ibikombe.
Ati 'Nkeka ko ari ibihuha, simpamya ko koko urwo rutonde rwari ruhari kandi biragoye kwirukana umukinnyi utsinda (champion) sinzi undi wazana icyo yaba aje gukora kirenze gutwara ibikombe, abo banyamahanga biyongereyemo byaba ari amahitamo y'ubuyobozi, ibyo byo ntabwo biri ku ruhande rwacu kuko sitwe tubihitamo ariko banaje ntawe byahungabanya mu basanzwe mu ikipe kuko iyo wegukanye igikombe uba waratanze ibyo ugomba gutanga.'
Manishimwe Djabel amaze imyaka 4 muri APR FC, yayigezemo muri 2019 avuye muri Rayon Sports, ayihesheje ibikombe 4 bya shampiyona mu myaka 4 yikurikiranya.