Umwalimu wo muri E S Gishoma aravugwa muri dosiye y'urupfu rwa wa mu Polisi (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023 mu kagari ka Karenge mu murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi mu muhanda nibwo hatoraguwe umurambo w'Umupolisi PC Sibomana Simeon hafi y'umuhanda Kamembe-Bugarama!

Kugeza ubu amakuru amaze kumenyekana ni uko mu bashinjwa kwica uyu mu-Polisi harimo umwarimu wo kuri Ecole Secondaire Gishoma, Iradukunda Pacifique. Iri shuli rikaba riri mu murenge wa Rwimbogo! Pacifique akaba yaramaze gufatwa n'inzego z'umutekano ngo ashyikirizwe ubutabera!

Pacifique Iradukunda uvugwa, asanzwe avuka muri Gafunzo! Akaba asanzwe acumbitse hafi n'isoko rya Gishoma hafi y'akazi ke!

Uretse kwigisha, akaba asanzwe anafite akabari ariko akagira na moto itwara abagenzi, gusa amakuru akavuga ko iyi moto itagira ibyangombwa bisabwa ibinyabiziga bitwara abagenzi nka moto. Uyitwara yari yarayihaye yakoraga muri bwa buryo abamotari bakunze kwita "inyeshyamba"

Mu minsi ishize, PC Sibomana, wari usanzwe ari Umupolisi ukorera akazi ke kuri Station ya Polisi Gishoma, mu kazi ko gucunga umutekano w'ibinyabizga mu muhanda, yafashe moto ya Pacifique itwawe n'umusore yari yarayihaye nka motari asanga nta byangombwa igira byo gutwara gukora ako kazi arayifunga!

Amakuru avuga ko Pacifique na Motard we bagerageje inzira zose "zishoboka" ngo basubizwe moto, ibyo kuba nta byangombwa byirengagizwe ariko bikanga! Nyuma rero nibwo bafashe umugambi wo gushaka uko bazihimura kuri PC Sibomana!

Ku mugoroba wo kuri 11/05,2023 PC Sibomana ubwo yari agorobereje ku kabali, uyu mwalimu Pacifique na wa mu motard we barahamusanze bamwiyenzaho, abona ko bafite umugambi wo kumusagarira kandi ari wenyine ava kuri ako kabali ajya ku kandi hafi aho!

Amakuru rero avuga ko PC Sibomana yageze kuri ako kabali nabwo bakamukurikirayo ariko noneho bagakora uko bashoboye kose ngo baze guhura nawe wenyine ari nabwo baje kubigeraho! Amakuru akavuga ko bamuteye inkota bakamukubita n'"ikintu" agahita apfa!

Mu gushaka guhisha ibimenyetso, Pacifique na wa mu motard bahetse umurambo wa PC Sibomana kuri moto, berekeza ku nzira anyuramo ataha ava ku kazi bamurambika ku ruhande rw'umuhanda, bamunyura hejuru na moto ngo bizagaragare ko yishwe n'impanuka agonzwe!

Ni uko umurambo we bawusanze iruhande rw'umuhamda bukeye mu gitondo !

Amakuru avuga ko Pacifique aho afungiwe yemeye icyaha ndetse hari n'abari bafashwe bakekwa bamaze kurekurwa nyuma y'uko abyemeye akavuga n'uko icyaha bagikoze bagasanga bo nta ruhare babigizemo!

Biravugwa kandi ko biteganyijwe ko kuwa gatanu we n'abo bafatanyije bazabajyana mu nteko y'abaturage kuberekana bakitangira ubuhamya bw'ibyo bakoze!

Pacifique yize kuri Ecole Secondaire Gafunzo arangiza mu ishami rya Biochimie akomereza muri KIE aho yize Biologie, ari naryo somo yigishaga muri ES Gishoma! Yari mu barimu biyambazwa ku rwego rw'igihugu mu gukosora ibizamini bya Leta bisoza amashuli yisumbuye!

Kuri ubu, inzego zinyuranye zagiye kuganiriza abarimu n'abanyeshuli aho Pacifique yigishaga zirabahumiriza ngo bakomeze akazi kabo bisanzwe kuko ngo uko babona dosiye imeze Pacifique na bagenzi be atari abazagaruka vuba.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umwalimu-wo-muri-e-s-gishoma-aravugwa-muri-dosiye-y-urupfu-rwa-wa-mu-polisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)