Umwana ni nka nyina, ntaho arara kabiri! Umukobwa wa Kajala Farida yaramukurikije mu kwiruka mu bagabo b'ibyamamare muri Tanzania - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa wa Kajala Farida yaramukurikije mu kwiruka mu bagabo b'ibyamamare muri Tanzania.

Paula Kajala umukobwa wa Kajala Farida wakanyujijeho na Harmonize, akomeje kuvugisha abantu kubera ukuntu nawe asigaye yiruka mu byamamare nka nyina.

Nyuma yo gutandukana na Rayvanny, Paula yahise yishumbusha undi muhanzi na we ukomeye muri Tanzaniya.

Umuhanzi Marioo akomeje gusaza Paula dore uyu mukobwa ukora imideli asigaye aniyama abantu bamuvuga nabi.

Mu butumwa uyu Paula Kajala yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko abantu bakwiye kubaha ndetse bagaha agaciro ubuzima bwe bwite kandi ko afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka.

Yakomeje avuga ko Kandi abantu bakwiye kugabanya kwigwa bacira abandi imanza ahubwo bakajya kwita ku bibazo byabo bwite.

Yasoje avuga ko abo bose bacyetse ko azahangayika nyuma yo gutandukana na Rayvanny ko bibeshye cyane ngo kubera ko ari mu rukundo nuwo bari gukundana ndetse ko ntanumwe ukwiye kumucira urubanza



Source : https://yegob.rw/umwana-ni-nka-nyina-ntaho-arara-kabiri-umukobwa-wa-kajala-farida-yaramukurikije-mu-kwiruka-mu-bagabo-bibyamamare-muri-tanzania/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)