Umwuzukuru wa Brigitte Macron yakubiswe azira umwanya wa nyirakuru muri (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jean-Baptiste Trogneux yakubiswe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bigaragambyaga mu Majyaruguru y'Umujyi wa Amiens.

Yakomerekejwe mu mutwe, ku maboko n'amaguru ndetse yari ategereje ibisubizo by'ibizamini bya scanneur ubwo BBC yakoraga iyi nkuru.

Perezida Emmanuel Marcon yamaganye iki gitero yise ko kidakwiye kwihanganirwa yongeraho ko ubugizi bwa nabi nta mwanya bufite muri demokarasi.

Jean-Baptiste Trogneux yahohotewe ubwo yari hanze y'iduka ry'umuryango ricuruza chocolat mu Mujyi wa Amiens ryakunze kwibasirwa n'abigaragambya.

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu umunani.

Abagabye igitero bahunze ubwo abaturanyi bageragezaga guhosha imvururu.

Kuri uyu wa Kabiri, Brigitte Macron yavuze ko yifatanyije n'umuryango kandi yamagana ubuhemu, ubucucu n'ubugizi bwa nabi iki gitero cyakoranywe.

Jean-Alexandre Trogneux Se w'uwahohotewe yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko ababikoze barenze umurongo bagatuka Perezida, umugore we n'umuryango.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umwuzukuru-wa-brigitte-macron-yakubiswe-azira-umwanya-wa-nyirakuru-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)