Yolo The Queen abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yemeje ko yakiriye amafaranga yo kugurira inzu Harmonize mu Rwanda.
Ni nyuma y'amasaha make Harmonize atangaje ko yiteguye kugura inzu mu Rwanda kuko Yolo The Queen amaze gutuma yiyumva nk'umunyarwanda wuzuye.
Yagize ati Ati'Iyo ufite amafaranga n'ubwamamare, iyi si iba igoye cyane, ntabwo umenya umuntu w'indyarya n'utari indyarya. Maze imyaka ine mvugana na Phiona [Yolo] yarahabaye nanjye narahabaye.'
Yakomeje agira ati 'Ndashaka kukwereka ko ndi umugabo wa nyawe, nkukunda bimvuye ku mutima Yolo The Queen undutira buri mukobwa wese twahuye mu buzima bwanjye.'
'Utuma niyumva nk'umunyarwanda, ngiye kugura inzu yanjye ya mbere i Kigali kugira ngo ngerageze nkwegere '.