Leta y'u Rwanda imaze igihe igerageza guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi mu bigo byayo bitabaye ngombwa ko abaturage basabwa gukora ingendo bajya kuzishaka.
Kuri ubu izigera ku 100 zimaze gushyirwa ku rubuga Irembo zirimo iz'Irangamimerere, izitangwa n'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka, izitangwa na Polisi n'izindi.
Muri Gahunda igamije kwihutisha Iterambere, NST1, biteganyijwe ko bizagera mu 2024 nta serivisi n'imwe igitangirwa hanze y'ikoranabuhanga.
Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga (RISA), yahurije hamwe ba rwiyemezamirimo bafite ibigo by'ikoranabuhanga kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, baganira ku musanzu bategerejweho mu gushyira ku rubuga Irembo serivisi zisigaye zitarajyaho.
Umukozi wa Irembo ushinzwe guteza Imbere Ubucuruzi, Noella Dushime Kajeneri, yavuze ko ubu hari kwagura uru rubuga kugira ngo bizabashe gukorwa mu buryo bwihuse.
Yagize ati 'Twagiye dukora ku buryo tugabanya inyandiko ziherekeza dosiye y'ubusabe bwa serivisi (attachments) n'uburyo inyandiko zuzuzwa ku rubuga ziba zimeze. Uyu munsi wa none icyo turi gukora ni ukuvugurura urubuga rwacu kugira ngo rubashe gukora mu buryo bwihuse ku buryo no ku munsi ushobora kongeraho serivisi icumi, umuntu uwo ari we wese dushobora gukorana akazongeraho.'
Mu mbogamizi zigaragara harimo ko abaturage bamwe baba batazi serivisi zitangwa n'uko bazigeraho. Ni yo mpamvu hatangijwe ubukangurambaga bwiswe 'Byikorere' mu rwego rwo gufasha abaturage muri ubwo buryo nk'uko Kajeneri yabisobanuye.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga (RISA), Muhizi Innocent, yatangaje ko hari icyizere ko umwaka utaha iyo ntego izaba yagezweho.
Ati 'Serivisi 100 ni zo ziri ku Irembo. Turagira ngo n'izindi serivisi zisigaye bizagere mu 2024 zaramaze kugera mu ikoranabuhanga, nta serivisi zisaba umuntu kuva iwe ajya mu kigo runaka kugira ngo azibone ahubwo ashobora kuzibonera mu kazi aho akorera cyangwa mu rugo iwe.'
'Ubu turi kuri 58% muri serivisi zitangwa mu bigo bya Leta, tukibwira ko mu mezi ari imbere tuzaba tumaze kurenga 90%, ku buryo twifuza ko 100% twaba tumaze kurigeraho mu mwaka utaha.'
Ibigo bigera kuri 300 bya ba rwiyemezamirimo bizatoranywamo ibizatanga umusanzu mu gushyira ku Irembo serivisi zisigaye.
Aba-agents bagera ku 4000 hirya no hino mu gihugu bakorana na Irembo mu gutanga serivisi ku bagana uru rubuga.
Nibura ubusabe bw'abagera ku 7000 ni bwo bwakirwa ku Irembo buri munsi naho ku mwaka bakaba bugera kuri miliyoni 18.
Amafoto: Munyakuri Prince