Urukiko rwategetse ko Karasira yongera gusuzumwa uburwayi bwo mu mutwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi urukiko rwabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, nyuma y'uko mu iburanisha ryo ku wa 15 Gicurasi uyu mwaka, Ubushinjacyaha bwanenze raporo yari yakozwe ku burwayi bwe.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwategeka ko hakorwa indi raporo ndetse ikazakorwa n'abaganga batatu b'inzobera baturuka mu bigo byita ku bafite ibibazo by'uburwayi bw'ubuzima bwo mu mutwe bitandukanye.

Uruhande rwa Karasira rwagaragaje ko runyuzwe n'ibyavuye muri raporo cyane ko ari rwo rwari rwasabye ko Karasira akorerwa isuzuma, rukagaragaza ko ibigaragazwa n'umuhanga bihagije.

Rwasabye Urukiko ko hatabaho uburyozwacyaha ahubwo Karasira Aimable akwiriye kuvanwa muri gereza akajya kuvurwa.

Nyuma yo gusuzuma ibyifuzo by'impande zombi, Urukiko rwasanze Karasira Uzaramba Aimable akwiye kongera gusuzumwa n'abaganga batatu bo mu bitaro bya Caraes Ndera.

Nubwo Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko mu bazakorera Karasira isuzuma hatazagaragaramo uwakoze irya mbere, Urukiko rwavuze ko nta kibazo ko mu bazamusuzuma yakongera kugaragramo.

Icyo Urukiko rwashingiyeho rufata icyo cyemezo ni uko Karasira atasuzumwe n'abaganga batatu ndetse n'ibitaro ntibitange impamvu bitabikozwe gutyo.

Urukiko rwategetse kandi ko ibitaro bya Caraes Ndera ari byo bizagena abaganga bazasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.

Urukiko rwategetse ko raporo yindi igaragaza iby'uburwayi bwa Karasira izatangwa bitarenze tariki 16 Kamena 2023.

Ubwo Ubushinjacyaha bwari buri gusaba ko Karasira yongera gusuzumwa, yahise asohoka mu iburanisha nta ruhushya ahawe ahitamo kwicara hasi hanze y'icyumba cy'iburanisha ariko ryo rirakomeza.

Umwunganira Me Kayitana Evode yabajijwe ku myitwarire y'umukiriya we avuga ko atari we ubyikora ahubwo ko ari ikimenyetso cy'uburwayi afite.

Ibyaha Karasira akurikiranyweho kugeza ubu ni bitatu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y'ibihuha.

Indi nkuru wasoma:

Uzaramba Karasira Aimable yasanganywe uburwayi bwo mu mutwe; harakurikiraho iki?




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwategetse-ko-karasira-yongera-gusuzumwa-uburwayi-bwo-mu-mutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)