Abantu benshi ku Isi dutunzwe n'imirimo dukora kugira ngo tubeho kandi twiteze imbere mu rwego rwo kugira ngo tugire ijambo mu bandi gusa n'ubwo akazi ari keza hari abantu benshi ku Isi gahitana.
Raporo yashyizwe hanze mu mwaka 2021 n'ishami rya Loni rishinzwe guteza imbere ubucuruzi yagaragaje ko abantu bagera kuri miliyoni 2.78 ku Isi buri mwaka bapfira mu mpanuka zibera mu kazi cyangwa se bakicwa n'indwara zakomotse ku kazi bakoraga iyi raporo igaragagaza ko buri munsi hapfa abantu bagera kuri 7.500 bitewe n'akazi.