Urupfu rurya rudatoranyije koko, Umukobwa w'imyaka 23 uherutse kwitabira amarushanwa y'ubwiza ku rwego rwisi yitabye Imana yishwe n'itungo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rurya rudatoranyije koko, Umukobwa w'imyaka 23 uherutse kwitabira amarushanwa y'ubwiza ku rwego rwisi yitabye Imana yishwe n'itungo.

Umunyamideli Sienna Weir 'Gremlin' wo muri Australie wari mu bitabiriye Miss Universe 2022, akanagera mu cyiciro cya nyuma, yitabye Imana azize impanuka.

Uyu mukobwa yari afite imyaka 23 yitabye Imana azize impanuka yakoze atwaye ifarasi. Yitabye Imana kuri uyu wa Kane nk'uko umuryango we n'abamureberaga inyungu babitangaje.

Uyu mukobwa yakoze impanuka ubwo yari atwaye ifarasi ahitwa Windsor Polo Grounds muri Australia aho avuka ku wa 2 Mata. Yahise ajyanwa mu bitaro nyuma aza kwitaba Imana biturutse ku bikomere yari yagize.



Source : https://yegob.rw/urupfu-rurya-rudatoranyije-koko-umukobwa-wimyaka-23-uherutse-kwitabira-amarushanwa-yubwiza-ku-rwego-rwisi-yitabye-imana-yishwe-nitungo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)