Urutonde rw'indirimbo 5 zigezweho i Kigali [Videos] - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

UMURYANGO wabateguriye TOP 5 z'indiirimbo ziri kubica mu mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi tuce tw'igihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Izi ndirimbo ni iziba bimaze igihe gito zisohotse , bikagaragarira muri rubanda ko bazishimiye ndetse ko ziri no kumvwa cyane ku mirongo yose y'azaradiyo zikorera imbere mugihugu ndetse no kuri Shene ya YouTube.

1.'Fou de toi' ya Element Eleeeh yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Ross Kana

Ni indirimbo yasohotse ku ya 29 Gicurasi 2023, yari itegerezanyijwe amatsiko menshi n'abanyamuziki kuko imaze iminsi yamamazwa ku mbuga nkoranyambaga z'abantu batandukanye barimo ibyamamare mu myidagaduro y'u Rwanda.

Kuri ubu imaze kwigarurira imitima y'abenshi kubera ubuhanga yakoranwe by'umwihariko mu mashusho yayo yakorewe kuri hotel nshya yitwa 'Château Le Marara yubatse hafi y'ikiyaga cya Kivu.

Mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo, umuhanzi w'imideli Young C wabambitse, byamusabye kuba afite imashini idoda hafi ye ndetse akagira n'abadozi bafatanyije mu kwambika abari mu mashusho yayo.

Bivugwa ko uyu muhanzi w'imideli yishyuwe arena miliyoni 2.5Frw kugira ngo adodere buri umwe ugaragara muri iyi ndirimbo.

Uretse ibi nabyo bidahendutse, mu kwandika inkuru yakinwe muri iyi ndirimbo hiyambajwe umusizi Bahali Ruth akaba yaranitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
Ni mu gihe ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ryo ryayobowe n'aba producers babiri bakomeye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Aba bakaba ari Gad uri mu bayoboye abandi mu Rwanda ndetse na John Elarts umusore w'i Burundi umaze gushinga imizi mu gutunganya amashusho y'abahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Aba bakaba barafatanyije n'undi musore witwa Editor Guy uri mu bazwiho gutunganya neza amashusho y'indirimbo z'abahanzi banyuranye.

Ni mu gihe guha amashusho ibara ryiza 'Coloring' byakozwe na Ben Aitar, umunya Nigeria umaze kubaka izina kubera gukorana n'abahanzi bakomeye.

Uyu musore uzwiho ubuhanga mu gutunganya neza amabara y'amashusho yakoze ku mishinga y'indirimbo zamamaye nka 1 Milli ya Davido, Sussanna ya Sauti Sol,Mon bebe ya Patoranking na Flavour, Onyeka ya Burna Boy,Essence ya Wizkid na Tems.
Si izi ndirimbo gusa kuko yanakoze ku zindi zirimo Mi nuh know ya Shaggy,Girlfriend ya Ruger,Odo ya Kizz Daniel,Park well ya Tiwa Savage na Davido,Woman ya Simi,Options ya Lax na Ayra Star kimwe n'izindi nyinshi.

Bivugwa ko uyu musore yahuye na Bruce Melodie na Element ubwo aba basore baheruka muri Nigeria mu minsi yashize bahava biyemeje kuzakorana ku mushinga w'indirimbo bateguraga.

2.Zanzibar ya Harmonize Feat. Bruce Melodie

3.Single Again ya Harmonize

4.Dany Nanone - NASARA

5.UMUTAKA - Vestine and Dorcas



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutonde-rw-indirimbo-5-zigezweho-i-kigali-videos

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)