Ushinzwe umutekano we yakijijwe n'amaguru! Umusore yishwe urw'agashinyaguro n'abagizi ba nabi banashatse kwica ushinzwe umutekano agakizwa n'amaguru - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushinzwe umutekano we yakijijwe n'amaguru! Umusore yishwe urw'agashinyaguro n'abagizi ba nabi banashatse kwica ushinzwe umutekano.

Umurambo w'umusore witwa Iradukunda Egide wacururizaga Mituyu (Me2U) muri Centre ya Gakenke mu Karere ka Gakenke, wagaragaye iruhande rw'umuhanda yamaze gushiramo umwuka.

Uyu murambo watoraguwe bigaragara ko yatewe ibyuma mu mutwe.

Uyu musore yabonywe mu ma saa moya z'umugoroba wo ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023.

Kuri ubu bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi bamuteze ubwo yari atashye avuye gucuruza muri ayo masaha ya nijoro.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yemeje ayo makuru.

Uyu muvugizi yemeje ko bahise batangira no gukora iperereza ry'ibanze.

Andi makuru Kigali Today dukesha iyi nkuru yamenye ni uko ubwo abo bagizi ba nabi bamaraga kumutema, bakihava, ngo bahuye n'ucunga umutekano (inkeragutabara) witwa Nzabonimpa Augustin wari ugiye mu kazi ka nijoro, na we bagiye kumutema ariruka akizwa n'amaguru.



Source : https://yegob.rw/ushinzwe-umutekano-we-yakijijwe-namaguru-umusore-yishwe-urwagashinyaguro-nabagizi-ba-nabi-banashatse-kwica-ushinzwe-umutekano-agakizwa-namaguru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)