Ni imurikabikorwa ryateguwe n'Inama Nkuru y'amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, HEC, ryahuje ibyo bigo, abanyeshuri, abikorera n'ibigo bya Leta, harebwa urwego uburezi bugezweho n'uko bwahabwa imbaraga kugira ngo bwungukire abaturage binyuze mu bushakashatsi.
Ryanagaragayemo n'amarushanwa mu bijyanye na siyansi, ikoranabuhanga, engineering n'imibare (STEM) aho imishinga itatu yo muri IPRC Kigali n'indi ibiri yo muri IPRC Kitabi na ICK yahawe ibihembo.
Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Dr Munana Gilbert, yavuze ko nubwo basanzwe bafite ikoranabuhanga mu masomo batanga, bagiye kongeramo imbaraga cyane. Yavuze ko banasabye Ikoranabuhanga nk'ishami ukwaryo.
Akomeza avuga ko Kaminuza zitera imbere haba mu bushakashatsi n'ibindi iyo zimenye ibyo zakwigira ku zindi, uko zaterana inkunga n'uko zakorana ubushakashatsi buhuriweho cyane ko bose baba bita ku baturage bamwe.
Ati 'Muba mugomba guhanahana ubunararibonye kuko hari kaminuza ziba zikuze n'izimaze igihe gito. Binabaha kumenya umwihariko wa buri kaminuza izindi zikigira kuri utwo dushya.'
Akomeza ati 'Twamenye ko Kaminuza igomba kureka ibintu byo guhunika ubumenyi mu bitabo ahubwo twerekwa ko tugomba kubushyira mu bikorwa, rya terambere rishingiye ku bumenyi n'ubuhanga leta yagize intego tukayifasha kurigeraho vuba.'
Muri iri murika, iyi kaminuza yamuritse umushinga ujyanye n'ifumbire y'imborera, ugamije guteza imbere ubuhinzi. Ntabwo wabashije guhembwa mu ihiga indi.
Ati 'Yego ubuhinzi twigisha buza muri STEM ariko ubu, nibwo turi kwimakaza ubushingiye ku ikoranabuhanga."
Kugeza ubu abanyeshuri ba UTAB bamaze kuba intyoza mu kwita ku matungo aho bayabaga iyo yarwaye bakayasubiza ubuzima buzira umuze.
Padiri Dr Munana Gilbert yavuze ko ikoranabuhanga bagiye gutangiza nk'ishami rizongera ireme mu bumenyi batanga ndetse n'uburyo babushyira mu bikorwa burusheho kugira imbaraga.
Padiri Dr Munana akomeza agira ati "Turakomeza guteza imbere amasomo, ubushakashatsi n'imishinga biganisha ku Ikoranabuhanga no guhanga udushya dufite aho duhuriye n'ibyo abaturage b'igihugu bakeneye."
Yashimiye HEC ku gikorwa gikomeye yateguye yerekana ko ari 'ibikorwa by'ingirakamaro ku babyeyi, abashaka abakozi ndetse na za kaminuza kuko ubwazo zihana ubunararibonye.'
Umwarimu akaba n'Umushakashatsi muri UTAB wakurikiranaga umunsi ku wundi iryo murikabikorwa, Dr Havugimana Alexis, yavuze ko babonye byinshi nk'abarezi ndetse babyigiraho amasomo atandukanye, asaba abikorera kwegera izo kaminuza kuko ifite abahanga ariko badafite aho gushyirira ibyo biga mu bikorwa hahagije.
Mugenzi we ushinzwe ishami ry'Ubuhinzi n'ubworozi no kubungabunga Ibidukikije n'ingufu zisubira, Dr Rugwiro Patrick, yavuze ko mu gufasha abahinzi baturiye Kaminuza kongera umusaruro, ubu bababonera imbuto y'ibirayi n'ingano byatuburiwe mu butaka bwa kaminuza.
Ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry'ayo mashuri Makuru na za Kaminuza, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yagize ati 'Uku kwari ugukangura amashuri no kubwira Abanyarwanda ko ibintu bihari. Igisigaye buri mashuri bitewe n'ibyo yigisha ubwayo yashobora kwihamagarira abantu bakaza. Nubwo atari ngombwa kubitegura buri mwaka ariko bizaterwa n'imishinga yari ihari.'
Yagaragaje ko ibigo binyotewe no kubona abanyeshuri bahanga imishinga isubiza ibibazo bifite, kandi ko nibabikora, 'ntakabuza bazabona ababafasha.'
Mu 2022 habarurwaga ko mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda hari abanyeshuri 88.448, barimo 51.271 biga mu mashuri makuru na za kaminuza byigenga.
UTAB ubu ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 11, bivuze ko ugereranyije n'uwo mubare w'ababarizwa muri ibyo bigo byigenga iyi kaminuza y'i Byumba ifitemo 21.45% umubare ishaka kubyaza umusaruro binyuze mu gushyira mu bikorwa ubumenyi babahwa.