Uwakoye ageza iyo ashaka! Bienvenue Redemptus wahoze ari umunyamakuru kuri Televisiyo Rwanda yarongoye umukunzi we mu muhango wari unogeye ijisho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bienvenue Redemptus wahoze ari umunyamakuru kuri Televisiyo Rwanda yarongoye umukunzi we mu muhango wari unogeye ijisho.

Bienvenue yasabye aranakwa umukunzi we Igihozo Divine bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo.

Ni imihango yabaye mu mpera z'iki cyumweru dusoje aho uyu wahoze ari umunyamakuru kuri Televisiyo Rwanda yahabwaga umugeni we.

Ni ubukwe bwari buryoheye ijisho, aho Bienvenue wari wambariwe n'abasore b'inkorokoro yasezeraga ubusore arongora uwo yihebeye.

Uyu muhango wabereye mu busitani buherereye ahazwi nk'igikondo.



Source : https://yegob.rw/uwakoye-ageza-iyo-ashaka-bienvenue-redemptus-wahoze-ari-umunyamakuru-kuri-televisiyo-rwanda-yarongoye-umukunzi-we-mu-muhango-wari-unogeye-ijisho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)