Uwarindaga Banki yatewe ibyuma mu kico n'abashakaga kwiba - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Rwamagana umugabo uri mukigero w'imyaka 30 warindaga ishami rya banki riri ahitwa Ntunga mu Karere ka Rwamagana, yishwe atewe ibyuma mu mutwe n'abantu batazwi bashakaga kwiba iyo banki.

Uwo murinzi yishwe mu ijoro ryakeye mu Mudugudu w'Akabuye mu Kagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya mu Gasantere ka Ntunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yatangarije IGIHE ducyesha iyi nkuru ko ko uyu mugabo byamenyekanye ko yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ahagana Saa 6:00 bivuzwe n'umuntu wabavomeraga amazi yo gukora amasuku.

Ati ' Yahageze abona amaraso abura umuzamu waharindaga, akomeza gukurikirana ya maraso asanga wa muzamu bamwishe umurambo bawujugunya mu bishyimbo hirya gato y'igipangu.'

Mukantambara yizeza abaturage ko amafaranga yabo agicunzwe neza, ntacyayahungabanyije, ko bagiye gukaza umutekano w'amarondo banasaba iyi banki gushyiraho uburinzi buhamye.

Ati 'Buriya iyo haba harindwa n'abantu barenze umwe nibura bari gutabaza abantu bakabyumva, bagatabara, tugiye kwegera iriya banki tuyisabe kongera umubare w'abayirinda.'

Kuri ubu inzego z'umutekano zahageze zitangira iperereza ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi.

Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana ngo ukorerwe isuzuma.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/uwarindaga-banki-yatewe-ibyuma-mu-rwico-n-abashakaga-kwiba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)