Uyu munsi wizihizwa ku wa karindwi w'icyumweru cya kabiri cy'ukwezi kwa Gicurasi aho hizihizwa uruhare rw'umubyeyi w'umugore mu kubaka Isi.
Uyu munsi unyuranye n'uw'umwari n'umutegarugori wizihizwa buri wa 8 Werurwe hazirikanwa ab'igitsinagore muri rusange.
Benshi mu byamamare bifashishije amafoto ya kera bari kumwe n'ababyeyi babo cyangwa abo bashakanye afite byinshi abumbatiye hagati yabo.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bumwe mu butumwa ab'ibyamamare bageneye ababyeyi cyangwa abo bashakanye kuri uyu munsi.
Meddy yazirikanye umubyeyi we Cyabukombe Alphonsine amushimira uburere bwiza yamuhaye ndetse n'umugore we Mimi Mehfira.
Yanditse agira ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi k'uri mu ijuru, warakoze kungira umugabo ndi we uyu munsi.'
Uyu muhanzi ubutumwa yatuye umugore we yanditse agira ati 'Umubyeyi, Umwamikazi, Umugore, Ndagukunda birenze uko ubizi.'
Tuma Basa mu butumwa yageneye umufasha we yanditse agira ati 'Kuri mama muto mwiza w'ibihe byose. Umunsi mwiza w'ababyeyi Abaynesh Jembere kandi iyi ntabwo ari inyandiko ya Instagram gusa, ni inyandiko igushimira ku byo wanzaniye byose mu buzima bwanjye na Ermi (umuhungu babyaranye).'
Alpha Rwirangira we yagize ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi ku babyeyi b'abagore bose ariko cyane cyane ku mubyeyi w'umwana wacu Liliane Umuziranenge, ntidushobora kugushimira bihagije kubyo ukora byose mu buzima bw'umwana wacu! Turagukunda kandi turakwishimira.'
Aline Gahongayire yagize ati 'Umulisa wabyaye Gahongayire, ndakumva, ndagukunda, Umushumba utaragirira ibihembo, nshima Imana yemeye ko mbyarwa nawe mwiza wa beza, nkunda uburyo uri umubyeyi wa bose ineza yawe ni wo murage, uzarame mama.'
Clarisse Karasira yazirikanye umubyeyi we ndetse yishimira kuba uyu munsi umusanze yaramaze kwibaruka imfura yise Kwanda Krasney.
Yanditse agira ati 'Uyu ni wo munsi wa mbere w'umugore usanze ncigatiye urukundo rwanjye n'umugisha wo mu ijuru SONshine Kwanda Krasney.'
'Umunsi mwiza w'ababyeyi ku babyeyi bose, Imana ibahe imigisha hamwe n'abana mwibarutse, inzozi zanyu zizabe impamo kandi mukomeze gukomera n'imiryango yanyu.
'Kuba umubyeyi bisaba byinshi kandi icyarimwe n'uburambe bwuzuye. Mukomeze mugubwe neza kandi mwishimire imigisha mwahawe!'
Umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu, Deborah U. Masasu Musafiri, yashimiye umubyeyi wamwibarutse avuga ko ari umunyamugisha kuba yarabyawe nawe.
Yanditse agira ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi kuri mama wambyaye akampa ubuzima. Warakoze kuhaba ku buryo buhoraho. Ni gute nagize aya mahirwe agana gutya menshi?! Mfite amahirwe yo kuba umukobwa wawe! Warakoze ku bw'amasomo yose wampaye wabayeho kugira ngo nkurikire urugero rwawe!.'
Kenny Sol yagize ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi kuri mama, Ndi uwo ndi we uyu munsi ku bwawe, kandi nzahora ngutera ishema kugeza ubuzima bwanjye bwose Ndagukumbuye mama.'
Jules Sentore 'Ndagukunda ndagukumbura, nkurota nk'uwo duhorana, ntabwo wagiye uri hafi yacu, ndakumva neza cyane mama, maze udusabire Jambo kusa ikivi cyawe.'
Umunsi Mpuzamahanga w'Umubyeyi ufite inkomoko mu kinyejana cya 20, aho watangijwe n'Umunyamerikakazi Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905.
Kuva icyo gihe uyu munsi watangiye kumenyekana ndetse ukitabirwa n'abantu benshi. Byageze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, yemeza uyu munsi nk'uw'ikiruhuko.