Uyu ni inkunguzi: Umugore yakoresheje ibirori bidasanzwe by'urupfu rwe - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore w'imyaka 37 y'amavuko yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ubwo yakoreshaka ibirori ashaka kureba uko bizaba bimeze igihe azaba yavuyemo umwuka.

Ubusanzwe tumenyereye ko abantu benshi bizihiza ibirori by'amasabukuru, za Bridal Shower, Baby shower, uyu mugore we yahisemo kwizihiza ibirori yise 'pre-burial'.

Ni ibirori byabereye mugace uyu mugore atuyemo, yari yatumiye abantu benshi batandukanye ndetse harimo inshuti n'abavandimwe n'abandi bantu bari bahuruye kubera ukuntu byari bimeze.

Muri uyu muhango, uyu mugore yavuzeko yateguye ibi birori ashaka kureba ukuntu bizaba bimeze igihe azaba yapfuye, bazanyemo isanduku ishyirwamo abapfuye aripima ndetse barafunga neza, bashyira no mu mva barongera bamukuramo.



Source : https://yegob.rw/uyu-ni-inkunguzi-umugore-yakoresheje-ibirori-bidasanzwe-byurupfu-rwe-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)