'Vana ubwo buhumyi bwawe aho' Dogiteri Nsabi na Killa Man bemeje Miss Nyambo asigara aririra mu myotsi(video) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi ba filime nyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi aribo Killaman ndetse Dogiteri Nsabi usetsa abantu bakajya kwivuza imbavu hamwe na Miss Nyambo ufite ubwiza burangaza benshi bagaragaye mu isabukuru y'amavuko ya Killaman.

Abakinnyi bakinana na Killaman wari wagize isabukuru y'amavuko ku munsi w'ejo tariki 02 Gicurasi 2023 bagaragaye bari gukata Cake maze Nyambo usanzwe akunda gukina ari mpumyi agaragara asaba Killaman kuri uwo mutsima n'uko na we amwirukanira kure amubwira ati:' Kura ubwo buhumyi bwawe aho'.

Ibi byagaragaye ku rubuga rwa Instagram ya Killaman agaragaza bari gukata umutsima usanzwe ukatwa n'abantu bagize isabukuru y'amavuko mbese ubona ko ibyishimo ari byose muri bo.

Na we ihere ijisho amashusho y'uko byari bimeze:



Source : https://yegob.rw/vana-ubwo-buhumyi-bwawe-aho-dogiteri-nsabi-na-killa-man-bemeje-miss-nyambo-asigara-aririra-mu-myotsivideo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)