Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza muri Canada #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi nyarwanda bagezweho b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bagiye gukora ibitaramo bizazenguruka Canada.

Aba bakobwa babiri bigaruriye imitima ya benshi kubera ubutumwa buba buri mu ndirimbo zabo busana imitima ya benshi bigatuma begerana n'Inama, bari mu myiteguro yo gukora ibitaramo bikomeye.

Nk'uko bigaragara ku nteguza y'ibi bitaramo, busa n'aho igihe bizakorerwa batarakimenya cyangwa se bakaba bataragitanza.

Gusa bagaragaje ko bagiye kuzenguruka Canada mu cyo bise 'Nahawe Ijambo Canada Tour.'

Aba bahanzi bafashwa na MI Empire y'umunyamakuru Murindahabi Irene, baheruka gushyira hanze indirimbo bise 'Umutaka'.

Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada



Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/vestine-na-dorcas-bagiye-kwerekeza-muri-canada

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)