Wagira ngo ni ikosi rya gisirikare: Kigali hagiye kubera irushanwa ry'ibigeragezo - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ridasanzwe, rizwi nka 'Waka Warrior Race', aho abaryitabiriye bahatana mu myitozo isaba ingufu, hari abadatinya kuyigereranya n'iya gisirikare.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu aho biteganyijwe ko rizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023.

Umuntu wese wifuza kurushanwa yemerewe kwitabira ariko n'ushaka kwitabira irushanwa nk'uwishimisha ntiyakumiriwe. Mu dushya turimo ni uko n'utari mu irushanwa azajya abona amanota atuma azatuma ahabwa ibihembo.

Tariki ya 20 Gicurasi 2023, abiyandikishije  bazahurira kuri Kigali Pelé Stadium, berekeze ku Musozi wa Mont Kigali, aho bazagenda ibilometero biri hagati ya 9.4 na 12.3, ndetse banaterere uwo musozi wa metero 1760.

Abazitwara neza mu kuzamuka uwo musozi, tariki ya 21 Gicurasi bazakora andi magerageza, azatoranywamo abakinnyi 10 beza, azabera ku Kimihurura. Ibihembo bizatangwa harimo nk'amatike yo kujya gutembera hanze byose bakabikumenyera.



Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-ni-ikosi-rya-gisirikare-kigali-hagiye-kubera-irushanwa-ryibigeragezo-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)