Warongora uwo ashaka utitwaje izina ryanjye - Zari Hassan mu mvugo ikomeye yandagaje Diamond Platnumz wavuze yifuje kongera kubyarana na we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Diamond atangaje ko uwahoze ari umukunzi we, Zari Hassan yifuzaga kubyarana na we undi mwana, uyu mugore w'abana 5 yandagaje uyu muhanzi avuga ko akwiye kumukura mu kanwa ke akareka gutereta amwitwaje.

Mu kiganiro "Young Famous and African Reality Show" gitambuka kuri Netflix, Diamond yavuze ko uyu mugore batandukanye muri 2018 yifuzaga ko babyarana undi mwana.

Ati "Zari yashakaga ko tubyarana undi mwana."

Zari Hassan ntabwo yihanganiye iyi mvugo y'uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania umaze kwandika izina muri Afurika yose.

Zari yamugeneye ubutumwa bwuzuyemo uburakari, gusa yemeje ko bafite byinshi bibahuza nka se w'abana be ndetse ko nta n'icyabihundura.

Yakomeje agira ati "iyo haba hari amahirwe yo gusubirana wakabaye waragarutse wirukanka. Ni gute wicarana n'indaya zawe mumvugaho, mundeke. Wasambana n'uwo ushaka utankoresheje nk'agatego. Si nkushaka."

Zari kandi yavuze ko iyo amuhamagara yari kuza yiruka nk'igisamagwe.

Uyu mugore wabyaranye na Diamond abana 2, yavuze ko abana babo bamaze gukura hari ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga, bimwe akabibasonanurira ibindi akabyihorera.

Ku byo kwifuza kubyarana na we undi mwana, yagize ati "kubeshya ko nifuzaga kubyarana na we undi mwana, ucyeka ko uri nde kuri njye Zari The Boss Lady. Uzahora iteka mu buzima bwanjye kubera abana ariko atari uko nakwakiriye. Narakuretse kandi niba utabyishimira uzareke Urukiko rufate umwanzuro. "

Zari yemeje ko ari we watumye Afurika y'Iburasirazuba imenya Diamond Platnumz.

Ati "Afurika y'Iburasirazuba ntabwo bari bakuzi kugeza nkugaragaje mu kibuga, nari icyamamare cy'umumiliyoneri, ngenda mu modoka zihenze, mfite imitungo kandi ndi na mwiza."

"Watumye abo bakobwa wita ko bafite imyaka 20 bansuzugura mu rwego rwo kugira ngo uryamane nabo. Uri Diamond, wabona umuntu wese ushaka utanyitwaje."

Yavuze ko amuvugisha kubera amafaranga y'ishuri y'abana nayo yishyura rimwe mu mwaka akaba anabimushimira.

Gusa ngo ubu arubatse ayo magambo avuga atari meza ku rugo rwe. Ngo ntiyifuje kongera kubyarana na we ndetse ntibyanashoboka kuko yubatse.

Diamond Platnumz na Zari Hassan batandukanye muri Gashyantare 2018 bari bamaze kubyarana abana babiri umuhungu n'umukobwa.

Zari Hassan yandagaje Diamond Platnumz



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/warongora-uwo-ashaka-utitwaje-izina-ryanjye-zari-hassan-mu-mvugo-ikomeye-yandagaje-diamond-platnumz-wavuze-yifuje-kongera-kubyarana-na-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)