WASAC yizihije Umunsi w'Umurimo, isaba abakozi bayo kuwunoza kuko amazi ari ku isonga mu buzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi birori byizihijwe ku wa 3 Gicurasi 2023, bihuza abakozi b'iki kigo bose bakorera mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, bashimirwa umuhate badahwema kugaragaza mu kugeza amazi meza ku Banyarwanda.

Ni ibirori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye bo muri iki kigo barangajwe imbere n'Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo, Umuhumuza Gisèle, byari bibaye nyuma y'imyaka ine bitaba kubera impamvu za Covid-19.

Umuhumuza Gisèle yeretse abakozi ba WASAC ko imirimo bakora ari iy'agaciro gakomeye ashingira ku kuba amazi ari kimwe mu bintu bya mbere nkenerwa bityo ko bakwiye gukora batiganda ariko bikajyana no kwiyungura ubumenyi bushya.

Ati 'Umurimo witwa unoze kuko uba wakozwe neza. Ukorwa neza kandi kuko wakorewe ku gihe kuko iyo urengejeho umunsi ntuba wawunogeje. Bagutumye gukora umuyoboro, bakagusaba santimetero zitarenze 40, nukora 33 ntabwo uzaba wageze ku byo usabwa.'

Yakomeje ati 'Ubuhanga si ukuminuza gusa ahubwo ni ukureba icyo wakoze ukamenya neza ko cyagezweho nk'uko bigomba kugenda. Ubwo buhanga nibuvangwa n'ubumenyi n'ubwitonzi no gukunda umurimo bizatanga umusaruro twifuza.'

Umuhumuza yavuze ko kuri ubu bishimira kuba barakomeje gukora cyane kugira ngo bageze ku Banyarwanda amazi meza kabone nubwo bahuye n'imbogamizi zatewe na Covid-19.

Muri uyu mwaka ugiye kuza ngo WASAC irateganya gukomeza kwita ku bakiliya bayo by'umwihariko kubibutsa uburyo bwo gufata no gukoresha amazi neza kuko ngo bifasha impande zombi, umukiliya akareka gutanga amafaranga ya hato na hato n'ikigo ntigitakaze amazi.

Umuhumuza avuga ko ikindi bazibandaho mu mwaka utaha ari kongera ibikorwaremezo no kugabanya ibihombo cyane ibituruka ku mazi atakara binyuze mu guhindura impombo zishaje no kwihutira gusana izangiritse.

Ku bijyanye n'ubwirinzi bw'abakozi mu kazi, Umuhumuza yavuze ko bahereye muri laboratwari n'inganda z'amazi aho ubu bageze kuri 50% by'ibikoresho by'ubwirinzi mu nganda na 100% muri laboratwari.

Ngo uyu mwaka w'ingengo y'imari ugiye kuza uzasiga buri mukozi wese afite ubwirinzi bwuzuye.

Yagaragaje ko ibyo bizanajyana no gukomeza gushyira imbaraga mu bwiteganyirize bwabo, ubuvuzi n'ibindi bituma umukozi akora akazi asabwa neza.

Muri uyu muhango kandi WASAC yahembye abakozi 45 bahize abandi mu byiciro bitandukanye.

Namahoro Pasacal ni we wahize abandi mu cyiciro cy'amashami, Nsabimana Emmanuel ahiga abandi ku rwego rw'inganda zitunganya amazi, Mbabazi Joy yitwara neza mu bakorera ku cyicaro gikuru, anahiga abakozi bose b'iki kigo muri rusange.

Abakozi bahize abandi buri wese yahawe mudasobwa yo mu bwoko bwa HP nk'ishimwe ryo kwimakaza umurimo unoze, hashimirwa kandi abageze mu kiruhuko cy'izabukuru bahoze bakorera WASAC.

Kuri ubu WASAC ibarura abakozi barenga 2590 barimo abakora ku buryo buhoraho ndetse na ba nyakabyizi.

Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, ashyikiriza Mbabazi Joy wahize abakozi bose b'icyo kigo ishimwe
Nsabimana Emmanuel ahiga abandi ku rwego rw'inganda zitunganya amazi yashimiwe
Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo, Umuhumuza Gisèle, yasabye abakozi b'iki kigo kurangwa n'umurimo unoze no guhora bashaka kunguka ubumenyi bushya
Mahoro Pascal wahize abandi mu cyiciro cy'amashami ya WASAC yahawe igihembo
Fundi Enias wakoreye WASAC kuva kera yashimiye ubuyobozi bw'iki kigo kuba bwarabatekerejeho
Abakozi ba WASAC bizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Abakozi
Abakozi ba WASAC bizihije umunsi wabahariwe bishimira ko ubuyobozi bwita ku busabe bwabo uko amikoro abonetse
Abakozi ba WASAC beretswe ko bagomba kumenya ko amazi ari mu bya mbere nkenerwa bityo ko bagomba kwitanga uko bashoboye
Abakozi ba WASAC bijejwe ko umwaka utaha uzasiga bafite ibikoresho by'ubwirinzi
Abahoze ari abakozi ba WASAC bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru beretswe urukundo, baranashimirwa
Abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru bahoze bakorera WASAC bashimiwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wasac-yizihije-umunsi-w-umurimo-isaba-abakozi-bayo-kuwunoza-kuko-amazi-ari-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)