"Wowe ibyawe warabikoze kandi Imana izabiguhembere" Ubuhamya bwa Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports bwakoze ku mitima ya benshi kubera igikorwa amaze iminsi akora cyananiye benshi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yatangaje ko hari igikorwa cy'indashyikirwa amaze iminsi akora cyo kugaburira abana bo ku muhanda, gusa cyaje gukomwa inkokora biturutse ku baturanyi be batangiye kuzajya babura bimwe mu bikoresha byabo, bigakekwa ko byibwa n'abo bana.

Nyuma yo kubona amashusho ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga y'umwana wo ku muhanda, asaba ko babasubiza mu ishuri, byatumye Sadate atangaza iby'iyo nkuru ye.

Yagize ati 'Aho ntuye Kibagabaga nigize guhura n'abana babiri basabiriza mu muhanda, mbabwira ko ntajya mpa amafaranga abana bo mu muhanda, bambwiye ko baba babitewe n'inzara.

Nababwiye ko bazajya baza kurya iwanjye, batangiye ari abana babiri ariko bagenda bazana n'abandi ku buryo ubu bari bamaze kurenga 40 bari hagati y'Imyaka 4 na 12, bose bahabwa ifunguro rya saa sita n'igikombe cy'amata. Ku munsi wa Eid El fitri aba bana nibo twahisemo gusangira irayidi kdi byari ibyishimo peee.

Mu minsi ishize aho ntuye hadutse ubujura, ubuyobozi bunsaba guhagarika kugaburira abo bana kuko bishoboka ko aribo bongereye ubujura, ndetse hatangijwe umukwabo wo kubafata.

Umunsi w'ejo ubwo nari ntarafata icyemezo cyicyo nakora nta mwana n'umwe waje kurya, abaturanyi banjye ndabumva peee barababaye, kdi n'ubuyibozi ngomba kubwubaha, ariko mbonye aka ka vidéo gatambuka kuri Social Media bituma nibaza nti ese aba bana nibo kibazo cyangwa twe bakuru nitwe kibazo?'

 

Aho ntuye Kibagabaga nigize guhura n'abana babiri basabiriza mu muhanda, mbabwira ko ntajya mpa amafaranga abana bo mu muhanda, bambwiye ko baba babitewe n'inzara.

Nababwiye ko bazajya baza kurya iwanjye, batangiye ari abana babiri ariko bagenda bazana n'abandi ku buryo ubu bari… pic.twitter.com/vh5hEtuqQp

â€" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 18, 2023

 



Source : https://yegob.rw/wowe-ibyawe-warabikoze-kandi-imana-izabiguhembere-ubuhamya-bwa-munyakazi-sadate-wayoboye-rayon-sports-bwakoze-ku-mitima-ya-benshi-kubera-igikorwa-amaze-iminsi-akora-cyananiye-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)