Yabaye umuzungu! Nana wamenyekanye muri City Maid umaze igihe yibera i Burayi yavuze ibintu byamucanze akigerayo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyikazi wa Filime nyarwanda wamenyekanye nka Nana yavuze ko ibintu byamugoye akigera mu Burayi harimo ikirere n'ibiryo byaho.

Mu kiganiro yagiranye ISIMBI, Nana yavuze ko ibintu byamugoye ageze i Bulayi ari byinshi ariko ibiryo, ikirere no kuba nta bantu baziranye yakwisanzuraho nibyo biza imbere.

Ati 'Ibiryo, ikirere, abantu. Ubuzima bushingiye ku bintu byinshi, uzi kurya, ukanywa ibaze nk'uyu muturanyi waha nta nubwo agusuhuza, mu Rwanda umuturanyi aba ari nk'umuvandimwe agutira ikintu na we akagutiza ariko hano aranapfa ukigira ku kazi ahubwo ugahamagara polisi ko barimo kugufungira umuhanda.'

Mu Gushyingo 2021 nibwo Nana yafashe rutemikirere yerekeza mu Bubiligi aho umugabo atuye anakorera.



Source : https://yegob.rw/yabaye-umuzungu-nana-wamenyekanye-muri-city-maid-umaze-igihe-yibera-i-burayi-yavuze-ibintu-byamucanze-akigerayo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)